Amashati y’amaboko maremare n’amabara agezweho

Yanditswe: 01-05-2016

Muri iyi minsi hagezweho amashati y’amaboko maremare yo kwambarana n’amajipo ndetse n’amapantaro ku bakobwa n’abadamu bagiye ku kazi,ayo mashati akaba ari blouse cyangwa ari cotton mu mabara atandukanye bitewe n’iryo umuntu akunda.

Hari ishati y’amaboko maremare,ifite imifuka ibiri mu gatuza kandi y’ibara rimwe ry’ubururu,iba nziza cyane ku ijipo cyangwa ku ipantaro y’irindi bara.

Indi shati nziza iba ari blouse y’ibara ry’umukara irimo nk’utubara duto kandi ya transparent y’imifuka ibiri,nayo ijyana n’ijipo cyangwa ipantaro ya cotton y’ibara ribonetse ryose.

Nanone kandi ishati y’amaboko maremare y’umutuku nayo ya blouse ifite akabara k’umukara, ishobora kujyana n’ijipo cyangwa ipantaro y’umukara.

Aya mashati yose agezweho muri iyi minsi kandi akajyana n’amajipo ya droite n’amaoantaro ya cotton,ku mukobwa cyangwa umudamu ugiye ku kazi ukabona aberewe cyane.

Tubibutse ko aya mashati ndetse n’indi myenda ushobora kubibona mu buryo bworoshye uhamagaye 0788506370/0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com,tukakurangira aho wayasanga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.