Murumuna we yamutwaye umukunzi

Yanditswe: 28-04-2016

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 yatubwiye ukuntu murumuna we w’imyaka 24 yamutwaye umukunzi batagenyaga kuzabana amenya ko banaryamana none umusore arashaka ko bongera bagasubirana.

Yagize ati : “ Nari maze imyaka ibiri nkundana n’umusore mwiza mbona ko ari we tuzabana ndetse n’inshuti n’umuryango bari bamuzi kandi twaratangiye kuvugana ibyo gukora ubukwe vuba.

Hagati aho ubwo mfite murumuna wanjye Data yabyaye hanze ariko nyuma aza kuza mu rugo turabana nkamufata nka murumuna wanjye. Gusa nyuma yaje kwadukana ingeso mbi zo kunywa inzoga n’itabi akajya no mu tubyiniro ariko dukomeza kumwihanganira twumva ko ari nkuko n’ubundi undi muvandimwe yari bunanirane.

Naje gukundana n’umusore rero akajya aza mu rugo kunsura murumuna wanjye aramubona, agakunda no kudutumira ngo tuzane ajye kutugurira baramenyana bisanzwe ariko sinabyitaho cyane kuko nubwo murumuna wanjye afite izo ngeso zindi sinatekerezaga ko yampemukira ngo ance inyuma atware fiancé wanjye.

Rimwe natahanye imashini murumuna wanjye ayikoresha kuri facebook aganira na fiancé wanjye ariko aza kwibagirwa asiga konti ye ya facebook idafunze.

Nageze ku kazi mfungura facebook nk’ibisanzwe ariko sinita kureba amazina nkagirango ni iyanjye. Nahise mbona ubutumwa bwa fiancé arambwira ngo bite Cherie ? Ngo nijoro navuye kuri chat tutavuze aho tuzahurira muri week end ngo turyoshye.

Nahise nikanga nibuka ko yambeshye ko muri week end azaba yagiye I Butare gusura ababyeyi be numva ko harimo akantu uko byagenda kose. Nagize amatsiko aho kumusubiza mbanza gusoma izindi messages bandikiranye mbere nsanga barasanganywe ndetse baranaryamanye kenshi kuko babivugagaho mu butumwa bandikiranaga.

Icyambabaje kurushaho ni uko bajyaga banganiraho bakantuka ngo ndi umuturage. Narihanganye mfunga facebook nikomereza akazi nk’ibisanzwe kuko numvaga ndamutse nkomeje kubitekerezaho byambuza gukora akazi k’abandi.

Isaha zo gutaha zarageze ndataha ariko nkumva natazi aho ndi kujya. Nageze mu rugo nsanga murumununa wanjye ariyo ndamusuhuza nk’ibisanzwe. Mpitira mu cyumba nawe ahita aza kunyaka imashini ngo arebe ko naba nafunguye facebook ye.

Yasanze ikirimo atekereza ko ntigeze mbyitaho nanjye ndamwihorera sinagira icyo mubwira. Week end yarageze fiancé wanjye ati ngiye I Butare gusura mama nzagaruka ejo kandi nta reseau zibayo utaza kumpamagara. Naramuretse nabwo sinagira icyo mubwira.

Kuwa mbere wakurikiye iyo week end namusabye ko twaza kujya gusangira ariko akareka nkazana na murumuna wanjye nkuko bisanzwe.

Twarahuye turasangira ariko umutima udahari noneho ntangira kubitegereza nkabona ko baba bafite amarenga baca hagati yabo.

Tumaze kurya nababwiye ko ibyo barimo byose mbizi mbabwira ko nabamenye kandi ko niba bakundana koko bakomezanya bakareka kuntesha umwanya. Ndahaguruka nditahira mbasiga aho.Barakomezanije ariko nkumva mu mutima narashize kuko uwo musore namukundaga n’umutima wanjye wose.

Bamaze nk’amazi atatu bari kumwe nyuma baza gushwana na nubu sinzi icyo bapfuye. Gusa ikibazo mfite ubu ni uko wa musore ari gushaka ko dusubirana ngo yarihannye ntazasubira mu ngeso mbi. Numva nta cyizere nkimufitiye ariko arandembeje ku buryo yaje mu rugo akanasaba mama ngo azamunsabire imbabazi.
Mumfashe koko namwe, ubu uyu muntu wamubabarira ?

Ibitekerezo byanyu

  • Mwiriwe !uyu muhungu aragushuka nigutese yagiye gukundana na sister wae niba agukunda koko kdi umuhungu ni numubeshye ese ubundi muri ikigihe harahantu hataba reason ?umuntu mwe niwe wavuzengo niba ukunda umuntu ukamucinyuma ukazana undi ngo ujye ungumana uwakabiri kuko niwe uba ukunda.rero ncuti uwo muhungu mwitondere ashobora kuba akugarukiye kuberako abo asigaye nta muntu afite.ark mbere ya byose ireka Imana ikibazo ufite niyo izaguhereza igisubizo.

  • kabisa mureke.kuko akabaye icwende ntikoga.abasore bariho uzabona uwundi natwe turibo.

  • Va ku muturage sha,zibukira umureke uzabona undi ugukunda bya nyabyo. Uko yakwiyunga nawe ni na ko yazongera agasubirana n’iyo nshoreke ye.

  • Mureke yazabatunga mwembi

  • OYA WEEE !!! KUKO UWAGIYE NTAGARUKA BURUNDU KANDI AHO YONNYE IHORAMO, IRINDE IKINTU CYOSE CYAGUHUZA NAWE KUKO IYO UMUSORE AGIYE UKAMUBONAHO IZO NGESO ZOSE NTAZICIKAHO BURUNDU KUKO NAWE ATAKUBABARIRA URAMUTSE WARAMUCIYE INYUMA MURI INSHUTI. UMVA SENGA IMANA IKUREMERE UMUTWARE UGUKWIYE NAWE UZABE UMUFASHA UMUKWIYE, KUKO NTAKIBA KIDAFITE IMPAMVU KUKO FB YASIGAYE IFUNGUYE HARI ICYO IMANA YASHAKAGA KUKWEREKA KANDI UGOMBA KU KIGA UKAKIMENYA. IHANGANA WARARUSHYE ARIKO UZARUHUKA MURI YEZU KRISTO. GIRA AMAHORO

  • waba wibagirwa vuba pe, mwihorere uzibonera undi wiyubaha utari nkuwo !!!

  • wapi mwana, iyo ugize Imana ukamenya ingeso nkizo mbere yo kubana ntabwo wazirengaho, kuko n’ubundi ntiyari akwanze yashakaga kukuvanga, ubwo rero n’ubundi azabikomeza. rero gerageza umwibagirwe. Umuntu ukubeshya na murumuna wawe na valeurs morale na nke afite. ariko niba wumva wazabyihanganira ukabana nabyo mu gihe abikomeje n’abandi ubwo uzamwemerere, gusa ntuzishuke ko yahindutse. kereka harimo agakiza, nabyo kandi byagusaba imyaka myinshi ngo ubone koko yere imbuto z’abakijijwe. ahubwo uwo wababarira ni murumuna wawe, kuko we ntaho wamushyira, ariko umuhungu wagusanze ukuze, ntuzamutindeho.

  • Uyu mureke ni IKIVUME utazamukuraho umuvumo !!!

  • ihangane muvandi
    nakugira inama yo gusenga cyane kuko ibihe urimo biragoye banza utuze
    Imana izaguha undi ugukwiye

  • ihangane
    sha
    isi
    niko
    imeze
    nta
    muvandimwe
    ukibaho. Uwo
    musore
    niba
    ushoboye
    kumureka
    mureke
    kuko
    bwira
    bavuka

  • umva ncuti. ajya kuguca inyuma se. niyakubonanga kandi akakubwira ko agukunda ese urabona uwo mugabo mu maze kuban atakugura umcakara koko IMANA igufitiye umugambi .mpureke agende.

  • umva ncuti. ajya kuguca inyuma se. niyakubonanga kandi akakubwira ko agukunda ese urabona uwo mugabo mu maze kuban atakugura umcakara koko IMANA igufitiye umugambi .mpureke agende.

  • Mubabarire kuko murumuna wawe ariwe mubi we watinyutse guhemukira umuvandimwe. naho uwo muhungu we birumvikana ko ari umutego ukomeye yatezwe kandi uziko ikiremwa muntu tugira intege nke. cyane ko murumuna wawe izo ngeso usanzwe uzimuziho. ushobobora kwanga kumubabarira ukazabana nuwo uzajya usanga yacyuye indaya muburiri bwawe. Babarira umukunzi.....utababarira nawe ntazababarirwa

  • Muvandi, Baca umugani ngo Imari ibitse neza ntibura umuguzi,va kumuswa kdi nibawanamukundaga Ubisengere akuvemo ,ubundi uzabone umusore ntibabuze.

  • Yoooo very sorry dear,nukuri birababaje cyane murumuna wawe gukora ibyo.Satani icyamuzanye nukica,kwiba no kurimbura rero satani yashatse kukwiba anyuze muri murumuna wawe ,ariko jyewe ndakugira inama yo kubabarira fiance wawo.kuko nkurikije ingeso murumuna wawe yarafite niwe wamugushije mucyaha.ahubwo nukubasengera kugirango imana ikomeze kubarinda .Finaly kunda mugenzi wawe kandi muzagire ubukwe buhire.

  • Yoooo very sorry dear,nukuri birababaje cyane murumuna wawe gukora ibyo.Satani icyamuzanye nukica,kwiba no kurimbura rero satani yashatse kukwiba anyuze muri murumuna wawe ,ariko jyewe ndakugira inama yo kubabarira fiance wawo.kuko nkurikije ingeso murumuna wawe yarafite niwe wamugushije mucyaha.ahubwo nukubasengera kugirango imana ikomeze kubarinda .Finaly kunda mugenzi wawe kandi muzagire ubukwe buhire.

  • ICYO NA KWISABIRA NI UGUSENGA IMANA IKAMUGUKURAMO,KUKO ABAKOBWA TURAKUNDA CYANE NTAGO BIBA BYOROSHYE,ARIKO IMANA ISHOBORA BYOSE BURYA EREGA NTA MUKOBWA WABAYE UMUSINZI NONEHO AKONGERAHO N’ITABI,UWO NTIYATINYA NO GUCA INYUMA NYINA,KUKO BIBA BYARARANGIYE.GUSA BIRAMBABAJE CYANE,ARIKO ICYO NAKUBWIRA NUKO IMANA IGUTABAYE HAKIRI KARE,WI KWIROHA MU MURIRO UWO MUSORE MUREKE,KDI UGIRE AMAGAMBO MACYE NTAZUMVE AHO WAMUVUZE.ITURIZE KDI USOME BIBIRIYA KDI USENGE CYANE KUKO IMANA IZAGUKIZA ICYO GIKOMERE.HUMURA

  • sha ihangane utuze kuko ibyiyi si niko bimera habamo igeragezwa ariko Imana yonyine niyo igufiteho umugambi kdi izaguha uzaguhoza amarira kbs ihangane umureke

  • MUREKE ABAHUNGU NIBABI YIKOMEZA KUGUTESHA LA TETE SIWE WENYINE UZABONA UNDI

  • va kumuturage utaraguhaye agaciro ukwiriye nonese azakaguha mubana, gusa wowe ndumva ukiri umuntu abandi bapfuye bahagaze uzabona undi muhuje.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe