Gusenga no kuririmba byamukuye mu bwigunge bw’ubupfubyi

Yanditswe: 13-04-2016

Jeanette ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko,akaba ari impfubyi ku babyeyi bose ndetse akaba atazi n’abo mu muryango we kuko jenoside yabaye akiri muto cyane ,dore ko yari afite umwaka umwe gusa,bityo akaba atazi iherezo ry’umuryango we n’aho bari batuye,ariko akaba yaramaze kubyakira binyuze mu gukunda gusenga no kuririrmba.

Mu buhamya bwe yagize ati;’’namenye ubwenge mbona mba mu muryango unkunda,nari nzi ko aribo babyeyi banjye.Wari umuryango usenga cyane maze nkura nanjye nkunda gusenga kandi nkabona bamfata neza nkabona n’abandi bana nitaga bakuru banjye dukundana nta kibazo.

Umunsi umwe mva ku ishuri niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza,umwana twari duturanye twaniganaga ndetse tugatahana tuvuye ku ishuri arambwira ngo uriya wita mama wawe n’uriya wita papa ntabwo ari ababyeyi bawe,maze ndamuburanya cyane ariko ambwira ko yabyumvanye ababyeyi be babiganira ko ntari uwo muri urwo rugo.

Naratashye mbibaza abo nitaga ababyeyi,maze bakomeza kunyemeza ko ndi uwabo,ariko kuva ubwo ntangira kujya mbitekerezaho ntangira no kujya nitegereza nkabona nta mwana n’umwe waho dusa,maze nababaza impamvu tudasa bakambwira ko nsa na sogokuru kandi akaba atakibaho ngo yapfuye kera.Maze kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza naramaze no gukora ikizamini cya leta nibwo bampishuriye ukuri bambwira ko ntari uwabo ahubwo ngo bantoraguye muri jenoside maze bakanderana n’abana babo,kandi bakaba nta muntu n’umwe wo mu muryango wanjye bazi,bambwira ko n’amazina ari ayo banyiyitiye kuko batari banzi.

Kubyakira ntabwo byanyoroheye kuko nibuka ko namaze hafi amezi 2 ntavuga numva narananiwe kwiyakira ariko uwo muryango ukomeza kumba hafi,baransengera bakajya banyumvisha ko ntari jyenyine,barushaho kunkundisha gusenga ,bakomeza no kundera neza nkuko byari bisanzwe nanjye ngenda niyakira buhoro buhoro.

Nakundaga kuririmba cyane nkajya mu makorali yo ku rusengero ,naba numva ntangiye kwitekerezaho cyane nkahita ntangira kuririmba n’abandi bana bo muri urwo rugo bakamfasha,ubundi nkasenga Imana maze bituma nkomeza kumva ko ntari impfubyi ahubwo nagize amahirwe yo kugira umuryango kuko ahongaho niho iwacu kugeza n’uyu munsi,kandi numva naramaze kubyakira,iby’ubupfubyi sinkibitindaho cyane.’’

Nguko uko uyu mukobwa yakize ubwigunge bw’ubupfubyi nyuma yo kumenya ko atagira ababyeyi n’abavandimwe,yiyakira binyuze mu gusenga no kuririrmba bikamuruhura umutima.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.