Yamenye ko afite umuvandimwe nyuma y’imyaka 20

Yanditswe: 10-04-2016

Mu gihe jenoside yakorewe abatutsi yabaga,mu mwaka w’1994,hari abantu benshi babuze ababo,imiryango incuti n’abavandimwe ,hakaba n’abandi Imana yakingiye ukuboko babasha kurokoka,maze ku bw’amahirwe umuntu akazagira gutya akabona umuvandimwe yari aziko yapfuye,ni nabyo byabaye kuri uyu mubyeyi witwa Mukasine.

Mu buhamya bw’uyu mubyeyi umaze kubyara abana batatu avugamo uburyo jenoside yamuhekuye,ikamutwara ababyeyi n’abavandimwe 3 ariko nyuma y’imyaka 20 akaza gusanga hari murumuna we ukiriho.

Yagize ati;’’Jenoside yabaye mfite imyaka 7, mfite n’abavandimwe bane twari dutuye mu karere ka nyamagabe ,iwacu baje kubica jyewe nagiye kwa masenge wari utuye hakurya y’iwacu,maze ubwo navagayo ngeze hafi yo mu rugo mbona abantu benshi baturuka mu rugo iwacu bajyanye abavandimwe banjye ndetse n’ababyeyi banjye bagenda babashoreye barira,mpita nihisha mu rutoki rw’iwacu.

Narahagumye bigera nimugoroba maze nza kwiruka njya ku baturanyi bari inshuti z’iwacu cyane,maze barampisha bambwira ko abantu b’iwacu bose bamaze gupfa,maze banshyira mu cyumba baramfungirana bakajya banzaniramo ibiryo kuko bari barambujije gusohokamo ngo ninsohokamo abishe iwacu nanjye bazanyica.

Nabaye aho igihe kiza kugera barahunga nanjye barampungana tujya mu gihugu cy’u Burundi ,maze tugaruka mu mwaka w’1996,abo bantu barandera bamfata nk’abandi bana babo nkura ntazi ko hari umuntu wo mu muryango wanjye wasigaye,kugera ubwo nabaye inkumi,mu mwaka w’2010 baranshyingira.

Mu mwaka wa 2014,nibwo nabonye umubyeyi aza mu rugo rwanjye azanye n’umukobwa w’inkumi maze ambwira ko ari murumuna wari wari uruhinja muri jenoside,ambwira ko yamutoraguye mu mugongo wa mama bamwishe,bagira ngo n’umwana yapfuye maze aramufata aramurera ariko uwo mukecuru yari atuye kure y’iwacu jyewe ntiyari anzi ahubwo yari asanzwe azi mama.Nyuma rero yaje kubaririza niba haba hari umuntu wo mu muryango wacu wasigaye,maze amenya ko ndiho niko kumpuza n’uwo muvandimwe wanjye.

Mukasine ati;’’kuba narabonye umuvandimwe wanjye byaruhuye umutima wanjye kuko nibura nabonye uwo tuva inda imwe,nyuma y’igihe kirekire numva nta muvandimwe ngira nta n’undi wo mu muryango wanjye nagiraga.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mubyeyi wakuze azi ko nta muntu agira wo mu muryango kubera ko yari azi ko bose bishwe muri jenoside,maze akaza kubona umuvandimwe nyuma y’iki gihe cyose.

Agasaro.com

Forum posts

  • Imana ishimwe ni ukuri biranejeje cyane pe! Imana iba ifite umugambi mwiza ku muntu we atapfa kumenya. Imana ishimirwe ibyo yakoreye Mukasine akabona umuvandimwe we n’iyo nzira yose banyuzemo ariko bikarangira ibahuje. Kurinda kwayo ni kuratangaje, kurinda akana k’agahinja gahetswe n’umubyeyi witabye Imana ko kakaguma kubaho. Ndishimye cyane pe! Imana ibakomereze urukundo kandi abishyize hamwe nta kibananira.

  • Imana ishimwe ni ukuri biranejeje cyane pe! Imana iba ifite umugambi mwiza ku muntu we atapfa kumenya. Imana ishimirwe ibyo yakoreye Mukasine akabona umuvandimwe we n’iyo nzira yose banyuzemo ariko bikarangira ibahuje. Kurinda kwayo ni kuratangaje, kurinda akana k’agahinja gahetswe n’umubyeyi witabye Imana ko kakaguma kubaho. Ndishimye cyane pe! Imana ibakomereze urukundo kandi abishyize hamwe nta kibananira.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.