Uko yarokoye umwana we umwe bamutemaguye

Yanditswe: 09-04-2016

Umubyeyi twaganiriye witwa Murorunkwere kuri ubu ufite imyaka 61,yaduhaye ubuhamya bukomeye bukubiyemo bimwe mu byamubayeho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,ubwo yari umubyeyi w’abana 7,maze bakicwa ndetse n’umugabo we ariko aza kugira amahirwe arokora umwe gusa nawe bamutemaguye ahantu hose.

Yagize ati:’’Jenoside ijya kuba twari tumaze iminsi dutotezwa aho twari dutuye,ubu ni mu karere ka Gisagara.Abaturanyi bacu bahoraga baza kutubwira ko tubura iminsi mike ngo tubavira mu nzira ngo maze batuzungure.

Hashize nk’icyumweru kimwe gusa baza kutubwira ayo magambo,nibwo nagiye kubona mbona igitero cy’abantu benshi bitwaje imihoro,amacumu,ubuhiri n’inkoni baje mu rugo iwacu ari mu gitondo ku gasusuruko ndi munsi y’urugo ndiho nkura ibijumba,abana bose n’umugabo bari mu rugo,maze mbona babajije abana aho se ari,aba arasohotse maze bahita babafata bose,nanjye nzamuka niruka mbasaba imbabazi ngo bareke kumpekura.

Bahise nanjye bamfata barambwira ngo ninze njye kureba ibyo bakorera inzoka nabyaye ngo jyewe ndi uwabo kuko bari bazi ko ndi umuhutukazi, maze baradushorera batujyana ahantu biciraga abatutsi,batwicaza hasi n’abandi bari bazanye.Mu mwanya muto bahise batangira kudukubita badutuka,batangira no kwica maze bahera ku bagabo n’abasore barimo n’abanjye bose barabatemagura ndeba,maze abagore n’abakobwa baba babaretse.

Mu minota mikeya bahise bavuga ko bakurikizaho abakobwa b’abatutsikazi noneho abagore b’abahutukazi bakabareka,maze baba bafasha abakobwa banjye 2 nabo barabica n’abandi bakobwa n’abagore bose b’abatutsikazi bari bari aho.Ubwo jyewe n’abandi bagore bazi ko bari barashatse abatutsi ariko ari abahutu baradusiga,ariko jyewe mba mera nk’utaye ubwenge kubera ibyo nari mbonye.

Twagumye aho n’abandi bari basigaye,maze cya gitero cy’abicanyi kijya gushaka abandi ngo babazane aho kubica,nuko mbona akana kamwe kanjye k’agahungu karacyahumeka ndagaterura nkashyira mu mugongo ndakirukankana nkajyana mu rugo ndakoza nkambika n’utwenda nuko nijoro mpita njya iwacu kuko hatari kure y’aho nari narashatse,umwana tumuvuza imiti ya Kinyarwanda maze ibikomere by’aho bari bamutemaguye birakira,mba murokoye gutyo ubu ni umusore.Icyakora iyo ndebye inkovu ze ziri ku ijosi no mu mbavu nkazitegereza bituma nongera kwibuka byinshi ariko nkikomeza.’’

Ati;’’Ayo mateka yambayeho ntabwo byari byoroshye ngo nongere kumva nanjye ndi umuntu kandi nta nubwo yigeze asibangana kuko gushira agahinda nkako ntabwo byoroshye,gusa nakunze kujya nsenga Imana ngo inkomeze umutima,ubundi nkaganira n’abandi basizwe iheruheru na jenoside bigatuma ngenda numva nkomeye buhoro buhoro,ubu maze kumva bigenda bishira kandi nariyubatse nongera kugira ubuzima,mu gihe numvaga ntazongera kuvuga cyangwa guseka kubera agahinda.’’

Ubu nibwo buhamya uyu mubyeyi yaduhaye,kandi ubu yongeye kwiyubaka,iyo umwitegereje ubona ntacyo abaye nyuma y’ayo mateka akomeye y’ibyamubayeho abirebesha amaso ye.

Agasaro.com

Forum posts

  • nukuri imana ikomeze ihe uwo mwana warokoye umugisha knd nawe iguhe kwihangana nkukwa yobu

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.