Uko yabayeho muri Jenoside afite uruhinja rw’umunsi umwe

Yanditswe: 05-04-2016

Nyiransengiyumva Eleda w’imyaka 50, ukomoka mu karere ka Kirehe, intara y’Iburasirazuba mu buhamya yatanze kuri Radiyo Ijwi rw’ibiringiro, yavuze uburyo Imana yamurinze akabasha kurokokera mu rusengero kandi byari bitamworoheye kwihishanya n’umwana w’uruhinja rufite umunsi umwe gusa.

Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro avuga ku mpamvu yizihije isabukuru y’imyaka 50 amaze ku Isi mu rusengero yarokokeyemo, Eleda yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amaze umunsi umwe abyaye,maze ku munsi wa kabiri igitero kikamugeraho atabasha no kubyuka.

Ati “ Ku munsi wa kabiri mbyaye, nabonye igitero kingezeho,ntabwo nabashaga kubyuka. Narategereje ngo baze bakore ibyo bakora, ariko Imana yakinze ukubako numva baravuze ngo ‘reka turye twigendere, uriya n’ubundi tuzagaruka tumwice ntazahikura’.”
Uyu mubyeyi ngo yari yamenye amakuru y’uko abo mu muryango we bose babishe maze iyo nkuru y’incamugongo, imbaraga nke zo mu bubyeyi hamwe n’inzara bimuteraniraho araremba.

Yagiriwe inama yo kujugunya uruhinja

Yakomeje avuga ko mbere yo guhungira mu rusengero, yagiriwe inama yo kujungunya uruhinja rwe kuko rwari kumufatisha, ariko arabyanga.

Ati “ Umuntu yaranyegereye ati “Aka gahinja kajugunye mu gihuru , ukorose wigendere kuko kazagufatisha. Namubwiye ko ntakwijishura umwana wanjye igihe agihumeka.Nageze aho mva mu bihuru , abakristo bampungishiriza mu rusengero, ari na rwo narokokeyemo, kandi Imana yaraturinze.”

Icyo avuga kuri ako gahinja

Eleda yavuze ko umwana we Imana yamurinze kandi ko amubonamo ikintu gikomeye, kuko nubwo atabonye amata mu bihe byari bikomeye nyina adafite n’amashereka ,Imana yamubeshejeho mu bubasha bwayo.

Ashimira abantu basenganaga bamuhishe

Eleda ashimira Imana yakoresheje abakristu basenganaga bakabasha kumuhisha mu gihe hari abandi benshi bicirwaga mu rusengero abandi bagatangw an’abakristu bagenzi babo. Amaze kubona ko arokotse yahize umuhigo ko niyuzuza imyaka 50, azizihiriza isabukuru ye y’amavuko mu rusengero kugira ngo avuge ibitangaza by’Imana ndetse anavuge ku buryo Imana yakoresheje abana bayo akarokoka dore ko muri urwo rusengero ariho yari yrahigiye umuhigo ko nageza imyaka 50 agihumeka umwuka w’abazima azahashimira Imana.

Uyu mubyeyi avuga ko, uko ubuzima bwaba bubi kose, nta kizamuhangayikisha kuko Imana yamukuye mu rupfu igihari kandi niramuka inamutaruye azaba yarahiguye umuhigo yahize muri Mata, 1994.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe