Kwihana byantandukanije n’umugabo umwaka wose

Yanditswe: 04-04-2016

Umubyeyi umwe twaganiriye witwa Umwari Francine,yaduhaye ubuhamya bukomeye bw’ibyamubayeho amaze gukizwa,maze umugabo we akamwanga kugera ubwo batandukana umwaka wose,ariko nyuma barasubirana.

Francine yagize ati;’’nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka wa 2010,dusengera muri gatolika,ntitwongerakujya dusenga kuburyo tutajyaga no mu misa,ariko tumaze kubyarana abana babiri biba ngombwa ko mbwirizwa ubutumwa bwiza n’abarokore njya gukizwa ariko bitewe n’ikibazo cy’umwana wacu wari wararwaye,maze abarokore baramusengera arakira mpita mfata umwanzuro wo kwihana.

Mu mwaka wa 2013,nibwo twari tumaze kubyara umwana wa kabiri,maze umukuru ahita arwara indwara y’amadayimoni akajya aturaza ijoro buri munsi avuga ngo arashaka nyirakuru ubyara se,bikaba ngombwa ko tumujyanayo nibura buri cyumweru kugira ngo abashe gusinzira kuko iyo yavugaga ko amushaka no kurya ntiyaryaga.

Nabonye tutazaguma muri ibyo mbwira umugabo ko tugomba gushaka abantu basengera umwana wacu kuko iyo yariraga byagezaga ubwo haza ibintu bikamuniga,akenda guhera umwuka.Nabikojeje umugabo ambwira ko adakeneye abarokore mu rugo rwe.

Natangiye kujya njyana umwana bakamusengera rwihishwa,ariko atangira koroherwa kandi bambwira ko ari imihango ya gipagani umugabo wanjye yakoranaga na mama we ariwe mabukwe ngo maze bigatera uwana kurwara amadayimoni.

Umugabo yageze aho aramvumbura ko njya njyana umwana bakamusengera maze turabipfa cyane najye mubwira ko ntazemera ko umwana apfa kubera ibyo birirwamo,nuko mubwira ko namaze gufata umwanzuro wo kujya njya gusenga mu barokore.

Byabaye ikibazo gikomeye,umugabo n’umuryango wose baraterana bafata umwanzuro wo kunyirukana,ndabyanga mbabwira ko nashaka ko umwana wacu aba muzima ari nayo mpamvu ngomba kwihana nkajya musengera kuko umugabo yabyanze.

Umuryango wategetse umugabo kunsiga ngo nkabanza nkashyira ubwenge ku gihe,maze aranta bajya kumushakira undi mugore,nanjye nguma mu rugo n’abana ndakizwa nkajya nsengera abana banjye kandi nkasengera n’umugabo ngo nawe azakizwe.

Yamaze umwaka yarantaye ariko abana baba bazima tukajya dusenga,maze nyuma aza kugaruka mu rugo nawe yemera gukizwa,none ubu tumeze neza mu rugo turashima Imana ko yadukuye mu bupagani n’abana bacu bakaba ari bazima nta kibazo.

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mubyeyi bukubiyemo intambara yarwanye yo gukizwa umugabo atabishaka,ariko Imana ikaba yarumvise amasengesho ye.

agasaro.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.