Yaourt imirimo fraise wikoreye mu rugo
Yanditswe: 01-04-2016
Ibikoresho
- Amata y’inshyushyu cl 80
- Yaourt imwe isanzwe cyangwa se agakombe k’amata y’ikivuguto
- Amata y’ifu garama 40
- Inkeri ziri hagati ya garama 200 na 300
- Isukari garama 100
Uko bikorwa
- Roonga imbuto uzikate uzivange n’isukari
- Zishyir emu safuriya uztereke ku ziko kugeza igihe zoroheye
- Bivange ku buryo bisa na confiture
- Bireke bihore
- Vanga yaourt n’amata y’ifu
- Ongeramo amata y’inshushyu y’akazuyazi
- Bivange na za mbuto
- Bishyire mu gikombe kitari plastike ubitereke mu ifuru
- Cana ifuru imare iminota iri hagati ya 10 na 15 ubundi uyizimye
- Terekamo cya gikombe washyizemo yaourt utagipdundikiye ugishyire mu ifuru ariko ifuru izimije ukireke kimaremo ijoro ryose
- Mu gitondo ufate yaourt uyipfundikire utereke muri frigo imaremo amasaha 4
- Icyitonderwa : Irinde gukoresha imbuto zidatse zikiri nshya kuko acide iba ikirimo itareka yourt yawe iba nziza kandi wirinde gukoresha imbyuto nyinshi kuko zituma yaourt idafata.
Gracieuse Uwadata