Yaourt imirimo fraise wikoreye mu rugo

Yanditswe: 01-04-2016

Ibikoresho

  • Amata y’inshyushyu cl 80
  • Yaourt imwe isanzwe cyangwa se agakombe k’amata y’ikivuguto
  • Amata y’ifu garama 40
  • Inkeri ziri hagati ya garama 200 na 300
  • Isukari garama 100

Uko bikorwa

  1. Roonga imbuto uzikate uzivange n’isukari
  2. Zishyir emu safuriya uztereke ku ziko kugeza igihe zoroheye
  3. Bivange ku buryo bisa na confiture
  4. Bireke bihore
  5. Vanga yaourt n’amata y’ifu
  6. Ongeramo amata y’inshushyu y’akazuyazi
  7. Bivange na za mbuto
  8. Bishyire mu gikombe kitari plastike ubitereke mu ifuru
  9. Cana ifuru imare iminota iri hagati ya 10 na 15 ubundi uyizimye
  10. Terekamo cya gikombe washyizemo yaourt utagipdundikiye ugishyire mu ifuru ariko ifuru izimije ukireke kimaremo ijoro ryose
  11. Mu gitondo ufate yaourt uyipfundikire utereke muri frigo imaremo amasaha 4
  12. Icyitonderwa : Irinde gukoresha imbuto zidatse zikiri nshya kuko acide iba ikirimo itareka yourt yawe iba nziza kandi wirinde gukoresha imbyuto nyinshi kuko zituma yaourt idafata.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe