Umwana we yanyoye ibiyobyabwenge afite imyaka 10

Yanditswe: 31-03-2016

Kurera umwana ukabona avuye mo umuntu uzigirira umumaro bitera umubyeyi we ishema ariko iyo bibaye ikinyuranyo cy’ibyo umubyeyi aba yifuza, biba ari agahinda gakabije kuri we. Ubuhamya twahawe n’umubyeyi ufite umwana watangiye kumnywa ibiyobyabwenge afite imyaka 10 gusa avuga uburyo umwana we yamuhangayikishaga kugeza aho yumva ameze nk’uwataye umutwe gusa ubu afite agahenge kuko umwana yatangiye gusubira ku murongo.

Uwo mubyeyi yagize ati : “ Ndi umupfakazi , mfite abana batatu ubwo nyine nijye ugomba kubamenya kuko papa wabo atakiriho ngo dufatanye kubitaho. Ababyeyi bo muri iyi minsi turaremerewe iyo utananiwe n’umugabo ngo ute umutwe abana bagutesha umutwe neza, bya byishimo wagize umaze kwibaruka bikayoyoka.

Mfite umwana w’umukobwa ngiye kubabwiraho gato ku myitwarire ye yabaye mibi kuva akiri muto gusa ubu wenda uko biri amaze gukura nsifaye mbona agenda ahinduka.

Umugabo wanjye yitabye Imana uwo mwana w’umukobwa afite imyaka 8 ni nawe muhererezi kandi niwe mukobwa gusa nabyaye. Nyuma y’urupfu rwa papa wabo abana batangiye kwitwara nabi atari uko wenda bansuzuguye nubwo nabyo byarimo ahubwo n’ubundi bari bageze mu gihe kibi cy’ubugimbi n’ubwangavu.

Abahungu bo wabonaga bidakabije ari bimwe by’abana b’ingimbi ariko uwo w’umukobwa we yarahindutse abantu bose barumirwa, ba nyirarume baramuhana biranga, abarimu bashyiraho akabo biranga ahubwo bikarushaho gukomera kugeza ubwo namufatanye urumogi ari kurunywera mu rugo icyo gihe yaar afite imyaka 10 ataruzuza 11.

Naramwicaje ndamuganiriza ariko ntibyagira icyo bitanga noneho atangira kwadukana ingeso yo kwanga ishuri kandi yarazi ubwenge. Yatangiye umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yanga kwiga buri munsi akaba yirwaje yatashye, ejo bakaba bamuhaye week end.

Nubwo ari umukobw aufite igikuriro wabonaga ibyo akora bitajyanye n’imyaka ye yakagombye kuba akiri wa mwana utinya igitsure cy’ababyeyi n’abarimu ariko we ibyo ntiyabikozwaga, baramuntumaga ku ishuri akansuzugura imbere y’abarimu nabo akabasuzugura.

Ubwo yakomeje ya ngeso ye yo kunywa urumogi wenda simufate arunywa ariko nkiabibona ko yarunyoye ndetse n’andi babyeyi batangiye kujya baza kunyihaniz ango umwana wanjye abanduriza ababo mico mibi.

Rwari urugamba rutoroshye kubona umwana w’umukobwa witwara atyo, abantu bose baramugize iciro ry’imigani, mu rugo ntacyo njye n’abasaza be twavuga ngo atwumve.

Yakoze ibintu byinshi byose bibaho biranga umukobwa witwara nabi, akambwira amagambo mabi cyane ngo sinzongere kumubyara n’andi magambo y’umuntu wihaze. Yigeze no kubwira ngo azanyica ninkomeza kujya mbwira abantu ko anywa itabi.

Nageze aho numva nshaka kuzahamagara polisi bakumujyana mu kigo ngororamuco ariko nabwo nkumva mfite ubwoba ko umwana wanjye yazamfata nk’umugambanyi bikarushaho kumuhungabanya kandi ntazi icyamuteye gutangira kwishora mu biyobyabwenge. Ahanini najyaga mbishyira ku rupfu rwa se kuko mbere yahoo yari umwana muzima w’intangarugero , uririmba muri korari y’abana mu rusengero mbona azavamo umukobwa muzima uzampesha ishema nk’umubyeyi we.

Ntatinze rero muri make kuva uwo mwana yatangir aizo ngeso ze narahungabanye nanjye, naryama nkabura ibitotsi, nagenda mu nzira nkumva sinzi iyo ndi kujya, abantu bavuga ngo wa mukobwa wo kwa runaka wananiranye nkumva mbuze aho ndigitira neza.

Najya ngira ubwoba ko azandura SIDA cyangwa se akabyara umwana akiri muto kuko yabaga afite inshuti zitabarika ngo basohokana buri week end, ariko Imana yaramfashije ubu amaze gukura yujuje imyaka 22 agenda yikosora yanansabye imbabazi ko atazongera nubwo bitahita bikira neza ariko uko biri mbona noneho ari kugaruka mu nzira nziza.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe