Uko wakora gato nta furu
Yanditswe: 30-03-2016
Gato ni dessert ikundwa na benshi ariko usanga ahanini tuyirya ari uko twayikoresheje ahandi cyangwa se tukayigura, abashoboye kuyikorera bikabasaba ko baba bafite ifuru.
Gusa nawe mu gihe wifuza kwikorera gato iwawe mu rugo kandi ukaba nta furu ufite hari uburyo bworoshye wakoresha.
Ibikoresho
- Amagi 2
- Ifarini garama 150
- Umusemburo ½ cy’ikiyiko
- Ikirahure cy’amazi
- Pommes zikiri nshya garama 350
- Isukari iseye cyane garama 150
- Amavuta ya beurre garama 50
Uko bikorwa
- Tegura umutsima (pate) ufate ifarini uvangemo amagi 2 akoroze, umusemburo n’amazi
- Hata pommes uzikatemo udusate duto cyane
- Nyanyagiza isukari garama 100 kuri izo pommes
- Shyira amavuta ya beurre ku ipanu utereke ku muriro ayenge
- Ongeramo za pomme warapye ubireke bitogote gato
- Fata ya pate uyisuke kuri izo pommes uvange
- Bisasemo ku buryo bikwira mu ipanu bigafata forme y’ipanu
- Pfundikira ubireke bimare iminota 5
- Bisuke ku isahani ubundi unyanyagize isukari garama 30 ku ipanu
- Ongera ushyiremo wa mutsima ariko ucuritse ahari hasi hajye hejuru
- Nyanyagiza isukari garama 20 hejuru wongere upfundikire bimare iminota 5
- Yikureho wongere unyanyagize isukari yasigaye kuri gato yose
- Ushobora kuyigabura ishyuhsye cyangwa se ukayireka igahora
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
1er avril 2016, 09:33
umusemburo ukoresha nuwuhe ?