Uko wakora gato nta furu

Yanditswe: 30-03-2016

Gato ni dessert ikundwa na benshi ariko usanga ahanini tuyirya ari uko twayikoresheje ahandi cyangwa se tukayigura, abashoboye kuyikorera bikabasaba ko baba bafite ifuru.

Gusa nawe mu gihe wifuza kwikorera gato iwawe mu rugo kandi ukaba nta furu ufite hari uburyo bworoshye wakoresha.

Ibikoresho

  • Amagi 2
  • Ifarini garama 150
  • Umusemburo ½ cy’ikiyiko
  • Ikirahure cy’amazi
  • Pommes zikiri nshya garama 350
  • Isukari iseye cyane garama 150
  • Amavuta ya beurre garama 50

Uko bikorwa

  1. Tegura umutsima (pate) ufate ifarini uvangemo amagi 2 akoroze, umusemburo n’amazi
  2. Hata pommes uzikatemo udusate duto cyane
  3. Nyanyagiza isukari garama 100 kuri izo pommes
  4. Shyira amavuta ya beurre ku ipanu utereke ku muriro ayenge
  5. Ongeramo za pomme warapye ubireke bitogote gato
  6. Fata ya pate uyisuke kuri izo pommes uvange
  7. Bisasemo ku buryo bikwira mu ipanu bigafata forme y’ipanu
  8. Pfundikira ubireke bimare iminota 5
  9. Bisuke ku isahani ubundi unyanyagize isukari garama 30 ku ipanu
  10. Ongera ushyiremo wa mutsima ariko ucuritse ahari hasi hajye hejuru
  11. Nyanyagiza isukari garama 20 hejuru wongere upfundikire bimare iminota 5
  12. Yikureho wongere unyanyagize isukari yasigaye kuri gato yose
  13. Ushobora kuyigabura ishyuhsye cyangwa se ukayireka igahora

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe