Uwari kuzaba mabukwe yatwiciye ubukwe

Yanditswe: 30-03-2016

Bijya bibaho ko umusore n’umukkobwa bakundana ndetse bakemeranwa kubana ariko ababyeyi bamara kubimenya bakanga ko babana bitewe n’impamvu zitandukanye akenshi ziturutse ku mwumvire y’ababyeyi,ari nabyo byabaye ku mukobwa waduhaye ubuhamya bukomeye bw’ukuntu mama w’umuhungu bari bagiye kubana yabahagarikiye ubukwe burundu.

Mu buhamya bwe yagize ati;’’namaze imyaka ibiri nkundana n’umusore,igihe cyiza kugera twemeranwa no kubana,maze tuza kujya no kwiyereka ababyeyi bacu, umusore aba ariwe ubanza kunjyana iwabo kunyereka ababyeyi be,kuko bari batuye i kigali nanjye ariho nkora ariko iwacu bo batuye mu cyaro.

Twagiyeyo turabasura,mbona basa n’aho banyishimiye nta kibazo,ariko maze gutaha nyina w’umusore aramwihererana amubaza iwacu n’uburyo twamenyanye,arabimusobanurira maze amubwira ko ngo tudashobora kubana,kuko ngo jyewe ndi inzigo ntashobora kuza mu muryango wabo na rimwe ariko ntiyamubwira impamvu yabyo,maze ategeka umuhungu gushaka undi mukobwa bazabana,kandi amubwira ko nabirengaho atazongera kumwita umwana we.

Nabiganirije ababyeyi banjye mbabwira ko maze igihe nkundana n’uwo musore none iwabo bakaba baramubwiye ko tudashobora kubana kuko ndi inzigo,maze bambaza ababyeyi b’uwo musore,bansobanurira ko cyera bigeze guturana ngo bahora mu makimbirane y’iby’amasambu,bakanashinja amarozi iwacu kuko ngo bigeze gupfusha umwana bakavuga ko yarozwe n’iwacu.

Mama w’uwo musore ari nawe wari kuzaba mabukwe yaje kuntumaho umuhungu we ngo nzageyo tuganire,maze arambwira ngo ninibagirwe umuhungu we kuko ntaho twahurira ngo ntashaka ko mubera umukazana.

Ubu numva byaranyobeye kandi turacyakundana n’uwo musore none twabuze icyo dukora,twumva tutabana ababyeyi batabishaka kandi nanone tukumva tutahagarika urukundo rwacu.None twagishaga inama y’icyo twakora.

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa ubuze amahirwe yo kubana n’umukunzi we kubera ababyeyi b’umusore,nawe ushobora kumugira inama.

agasaro.com

Forum posts

  • Nibabiganireho bakomeze bategure ubukwe ababyeyi bazabagarukira nyuma kandi bihangane

  • mwabanamwe muzineza ko arimwe ubwanyu bitiye inyungu zokubana wamusorewe reka kumva ibya mama wae

  • njye ndumva mwabana kuko ababyeyi sibo bazabubakira

  • Umva mbabwire ntawundi uzabubakira ni mwe ubwanyu.

  • umva rekana na mama wawe kuko ntabwo ariwe uzakubakira, umva hitamo imaripfa.byongeye kdi urwo rukundo rw,uwo mwaari ushobora kurunyanyagaraho ukazicuza bitagishoboka. kunda umwana uko bizagenda n,imana izabiyobora

  • umuvandimwe:nta kirusha imbaraga urukundo,ahubwo rero nimwe gisubizo c,iyo nzigo!ni mwubake urugo rwanyu,abavyeyi ni banga,muzakor,ubukwe mushake abandi babashingira,ariko mukomeze kuberer,imbuto z,ubumwe n,urukundo,munabasengera,hazager,igihe,mube abahuza babo,bangere basaban,imbabazi namwe babashimire ko mwabahuje,ibyo batari kubasha gukora.urukundo rwanyu ni rukomere cane kandi rurimwo idiri(mission)ikomeye.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.