Chips za beteraves

Yanditswe: 29-03-2016

Tumenyereye ko chips ziba zikozwe mu birayi, ibitoki, ibijumba n’ibindi biribwa nk’ibyo ariko hari n’uburyo wakora chips mu mboga za beterave zikaba ari chips zimeze neza kandi zisa neza no ku isura.

Ibikoresho

  • Beterave 3 nini nziza
  • Amavuta y’ifiririti ( huile de friture) litiro 1
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga beterave uzihateho ka gashishwa k’inyuma
  2. Zikatemo udusate tw’utuzeru tugari ariko dufite umubyimba muto cyane bivize ngo ako gasate karaba gafite umuzenguruko nk’uwa beterace uko yakabaye utagakasemo kabiri
  3. Zinyangagizeho umunyu uzicuguse ukwire hose
  4. Shyira amavuta mu isafuriya ashyuhe ubone gushyiramo beterave
  5. Uramutse ufite ifuru niyo wakoresha

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe