Amajipo magufi ataratse n’udupira bijyanye

Yanditswe: 11-03-2016

Nkuko abakunzi bacu badusabye ko twajya tubahitiramo imyenda ijyanye umuntu yakwambara mu bihe bitandukanye,uyu munsi twabahitiyemo amajipo magufi ya mini ataratse n’udupira cyangwa udushati bijyanye by’abakobwa ,kandi iyi myenda yose ndetse n’indi wakenera,waduhamagara kuri iyi nimero ya telefoni : 0784693000.

Umukobwa ukunda kwambara imyenda migufi,ashobora kwambara akajipo gataratse kagera hejuru y’amavi gato,akayambarana n’umupira w’amaboko maremare umufashe cyane ,akabyambarana n’inkweto ndende,ukabona aberewe.

Nanone kandi yakwambara ijipo ngufi itaratse nayo igera hejuru y’amavi,akatambarana n’ishati y’amaboko maremare imufashe n’inkweto za pantufure,akaba nawe yambaye imyenda myiza.

Akajipo kagufi gataratse k’utubara tuvangavanze n’agapira k’amaboko maremare k’ibara rimwe n’inkweto zisa n’agapira nabyo ni imyambaro y’umukobwa w’umusirimu ukunda kwambara imyenda migufi.

Umukobwa kandi ashobora kwambara ijipo ngufi igera mu ntege kandi itaratse y’ibara rimwe,maze akayambarana n’akapira k’amaboko agera mu nkokora nako k’ibara rimwe n’inkweto ndende ukaboan aberewe rwose.

Aya niyo majipo magufi ya mini ataratse y’abakobwa bajyanisha n’ udupira cyangwa amashati abegereye kandi uwambaye atya aba aberewe rwose. Iyi myenda yose n’indi wakenera wayibona uhamagaye kuri iyi nimero : 0784693000.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.