Yangize umugore wa kabiri ntabizi

Yanditswe: 29-02-2016

Umugore umaranye n’umugabo we imyaka ibiri gusa,ubu bakaba baramaze no kubyarana yaduhaye ubuhamya bukurikira,atumbwira agahinda yatewe n’uugabo bari barakundanye kera bakiri bato,nyuma y’imyaka 11 bakongera guhura,bagahita banabana akaza gusanga yari afite undi mugore yamuhishe.

Mu buhamya bwe yagize ati ;’’Nkiri muto ubwo nari mfite imyaka 17 nakundanye n’umusore bigera kure,ariko tumenyena mbana na mukuru wanjye,iwacu bari barampaye ngo tubane I Kigali nkiga mu mashuri yisumbuye,maze nza kuhava nsubira iwacu mu cyaro,mba ntandukanye na wa musore.Hashizi igihe gito iwabo wa wa musore nabo baje kwimukira mu ntara bava I Kigali,kuva ubwo tuba turaburanye,dore ko icyo gihe nta na telefoni twagiraga.

Nakomeje kujya mutekereza nkanamukumbura ariko nkabura uwambwira amakuru ye,ndetse kubera uburyo namukundaga nari narananiwe kongera kugira umuhungu nkunda nkuko namukundaga,nkahora mutekerereza nkareba n’ifoto yari yarampaye nkumva mbabaye cyane kuko numvaga nta yandi mahuriro.

Nyuma y’igihe naje guhura na we,umwe yibuka undi twongera no kwisanga twarubuye umubano twigeze kugirana kandi kuri jyewe numvaga ari igisubizo kubona nongeye guhura n’urukundo rwanjye nari narabuze.Uwo musore nyiyigeze ambwira ko yashatse umugore ndetse narabimubajije arampakanira,maze anyemeza ko tugomba kubana,nanjye sinajijinganya kuko nari nkimukunda akndi nawe yambwiraga ko atigeze anyibagirwa ahubwo yari yarambuze.

Kubera ko yakoreraga I Kigali,afite umugore mu ntara sinigeze menya ko yashatse kuko yagerageje kubimpisha.Gusa uwo mugore ntabwo bari barigeze absezerana ariko bari bafitanye umwana umwe.Kuva icyo gihe twongera guhura yakoze ibishoboka byose ashwana na wa mugore maze aramwirukana bratandukana kugira ngo ntazabimenya.

Ntibyatinze yahise antera inda mba mbanye na we,tujya mu rukiko gusa duhita tubana,maze nyuma y’ukwezi kumwe umugore we mukuru aza kumenya ho dutuye aza guserera na we ngo adutunge twese,maze umugabo akorwa n’isoni ambwira ko ngomba kwemera akadutunga twese,kuko ngo nawe yamushatse amukunda.

Ubwo yahise amushakira inzu yo kubamo akayishyura akanamutunga, kuri ubu aba mu ngo ebyiri kuko umugore yanze gusubira mu cyaro. None jyewe numva ntashoboye
kubana n’umugabo nsangiye n’undi mugore kandi numva mfite n’umujinya w’uko yambeshye,ndetse kugeza ubu numva ntakimukunda ahubwo naramuzinutswe numva nanakwigendera kuko umugabo nsigaye mufata nk’umuhemu.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mugore ubabajwe no kuba yaragizwe umugore wa kabiri ku mugabo yakundaga bari bamaze igihe baraburanye.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • yawe birababaje pe, kdi byo ntibyoroshye kwihanganira kubaho mumahari cyaneko umugabo atamubwije ukuri bikamwituraho gutyo, ndumva yamureka akirerera uwomwana kuko kubaho ubuzima uhangatitse nugupfa kenshi , Mureke ugenda wiyubake wiyubahe Imana izag

    ukorera ibikomeye

  • Muraho neza ! mbanje kwihanganisha uwo muvandimwe kuko mubigaragara ari mubihe bishaririye cyane. Dore rero uko mbyumva :
    1. Icyambere niwe uzi igipimo cy’urukundo akunda umugabo we namenye rero gukoresha icyo gipimo maze acyibyaze umusaruro umufitiye inyungu ariko atibagiwe n’inyungu z’umwana kuko burya abana nibo bahagwa cyane kdi bakagwa mubyo batagizemo uruhare.
    2. Niba yumva byanze burundu niyake gatanya kuko ejo bishobora kubyara induru zishobora nokubyara urupfu cyane cyane ko iyo gatanya ntekerezako itazaruhanya kuko azamurega icyaha cyo guharika kdi ku mugaragaro ; ariko ukazirikana ko uwo mwana afite uburenganzira bwo kumenya ise umubyara.
    3.Ibyo ukora byose wirinde imvururu hagati yanyu uko muri batatu kugira ngo uzabisohokemo neza wemye !

    Murakoze ndumva iyo ariyo nama nagira uwo muvandimwe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe