Yaboneye isomo mu gutwara umugabo w’abandi
Umukobwa w’imyaka 28 yaduhaye ubuhamya bw’ingaruka yahuye nazo nyuma yo gutwara umugabo w’abandi kandi abizi, atanga inama ku bandi bakobwa bagifite ingeso nkizo kuzicikaho kuko nta cyiza yabonyemo.
Yagize ati ; ‘ Mu buzima bwanjye nicuza kuba narataye igihe ku mugabo wubatse kandi mbizi ngo ndi gushaka amafaranga.
Ubwo nigaga mu mwaka wa kane ndi hafi gusoza kaminuza umugabo wakundaga kuza iwacu ari inshuti na papa yaje kumbwira ko ankunda mbanza kumubwira ko urwo rukundo rudashoboka kuko afite umugore n’abana, ageze aho akajya anzanira impano zitandukanye za telefoni zigezweho, n’ibindi mbona ntabyirengeshwa ndavuga nti reka
mbirye igikuru nuko ntazaryamana nawe.
Ubwo yageze aho aramenyera ansaba ko twazaryamana nkahora mubeshya, umunsi twavuganye wagera nkahimba impamvu ariko nkamusaba imbabaza nigize nyoni nyinshi kurirango ntazabura amafaranga yari yaramenyereje kumpa.
Ndagije kaminuza naje gukundana n’umusore mbona anafite gahunda yo kuba twabana bitewe nuko namubonaga. Nahise mfata umwanzuro wo kuzacika kuri uwo mugabo kugirango atazanteranya n’uwo musore kuko yakundaga kunyoherereza ubutumwa no kumpamagara cyane nk’abantu bari mu rukundo.
Uwo mugabo byaramurakaje arambwira ngo ibintu byose yantayeho nkaba mukatiye tutaryamanye kandi nari narabimwemereye azabinyishyura ngo nzamubona uwo ariwe.
Nabifashe nk’iterabwoba numva ntacyo yakora ngo kingireho ingaruka. Ubwo nakomezanije n’uwo musore tugera no ku rwego rwo gupanga ubukwe imiryango irabimenya dutangira kwitegura.
Ubwo murumva ko na wa mugabo yabimenye kuko n’ubundi yari asanzwe ari inshuti y’umuryango amakuru yose yamugeragaho kandi naje gusanga ari mwene wabo wa hafi na fiancé wanjye, uwo mugabo ari nyirarume.
Ubwo nk’umuntu w’umunyamuryango wa hafi yakomezaga kumubaza niba uwo mukobwa agiye gushaka amuzi neza nk’umuntu umfitiye amakenga. Uwo fiancé wanjye yarabimbazaga akambaza ko nziranye n’uwo mugabo nkamubwira ko ari inshuti y’iwacu tuziranye bisanzwe.
Wa mugabo yageze aho amubwiza ukuri ariko abigereka kuri jye avuga ukuntu arijye wamushotoraga amwereka mesaje twandikiranye kuri facebook na what’s app, umusore arumirwa abimbajije numva neza isoni zirankoze.
Narabimwemereye musaba imbabazi kuko nabikoraga ari ukugirango nirire amafaranga gusa nta kindi, umusore arabyanga ubukwe burapfa.
Ubu maze imyaka ibiri nicuza umwanya nataye ku mugabo ufite umugore kandi mbizi neza ngo ndi kurya amafaranga ye bikaba byaranyiciye ubukwe.
Inama nagira abandi bakobwa ni ukwitonda mubyo baba bakinamo kuko usibye no gupfusha ubukwe hari izindi ngaruka nyinshi gutendeka abagabo b’abandi bigira ku bakobwa babikora.
Agasaro
Ibitekerezo byanyu
21 février 2016, 22:20, yanditswe na GATETE
Birakwiriye ko bajya bitonda bakarya akagabuye
22 février 2016, 04:55, yanditswe na ngabo Augustin
Nabandi nkawe bumvireho uretse ko burya wazize kubeshya iyo uvugisha ukuri mbere uwo Mugabo yari kubivuga fience wawe yarabimenye ntacyo byari gutanga gusa mujye mugira ukuri mwisenyera mutarubaka wihangane Nina warisubiyeho uzabona undi
23 février 2016, 12:58, yanditswe na Nsabimana Moise
Ntibyoroshye isi irashaje pe ! kumenya ukuri tukakwirengagiza
25 février 2016, 09:50, yanditswe na Esperance
warakoze ntiwaryamana nawe iyu ryamana nawe byarikuba bibi kurushaho bakobwa ba mama dukura amaboko mumi fuka dukore twebeshu bwacu tudategereje gukura basaza bacu !kuko uyuyariye urayishyura byanga byakunda
27 février 2016, 08:06, yanditswe na erizaphan
nubundi baca umugani ngo ibihembo byibxaha nurupfu .por
29 février 2016, 06:11, yanditswe na cyuzuzo passy
ahh.bakobwa mwite kundanga gaciro zabari birwanda
1er mars 2016, 08:40, yanditswe na uwimana nema
umva bavandi Bose bumvireho.harinigihe bagutoza amashashi
.
2 mars 2016, 00:56, yanditswe na Sandrine
tugomba kumenya ko ntakintu umuntu arya atazishyura.