Ibintu biranga umugore ukunda umugabo we

Yanditswe: 20-02-2016

Iyo umugore aklunda umugabo wari imyitwarire simusiga imuranga haba mu buryo yitwara kuriwe n’ibikorwa akora.

Dore bimwe mu bintu by’ingenzi biranga umugore ukunda umugabo we :

Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito : Iyo umugore ankunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe udahari akumva wamubererye igihe kirekire.

Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we ; iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya akorera umugabo we kugirango arusheho kumukunda.

Akunda umugabo we mu bibi no mu byiza : Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.

Ahora yumva umgabo we ariwe w’imbere : Umugore ukunda umugabo we uzasanga ariwe agira nyamabere mu buzima bwe bwa buri munsi no mu bikorwa akora.

Akora ibintu bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo : umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu niyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo. nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugirango amushimishe, ..

Igihe yishima kurushaho ni igihe aba ari kumwe n’umugabo we : Niba igihe wumva wishimye kurushaho ari igihe uri kumwe n’umugabo wawe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ukunda umugabo wawe by’ukuri.

Ashyigikira umugabo we mu ntego afite : Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikazjwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere riruseho.

Ibi ni bimwe mu bintu biranga umugore ukunda umugabo we. Niba wumva hari ibyo udakora rero gerageza kugirango urukundo rwanyu rurusheho gutera imbere.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe