Uko umugore mugufi w’umuyobozi yakwigirira icyizere

Yanditswe: 26-01-2016

Umuhanga mu by’imitekerereze witwa Freeman yavuze ko bigoye ko umugore cyangwa umukobwa mugufi yaba umuyobozi wifitiye icyizere kubera ahanini ingaruka zituruka k’ukuntu abantu bumva ko kuba umugore w’umuyobozi ari ibintu bidasanzwe, hakiyongeraho kuba uri mugufi noneho nabyo bikaba ibidasanzwe kurushaho.

Ahanini uko sosiyete iteye abantu baba bafite ishusho y’umugore muremure w’ibigango ko ariwe ugomba kuba umuyobozi ibyo bigatuma, iyo uri muremure byoroha ko wigirira icyizere kuko n’abantu bakiguha, waba uri mugufi bikagusaba gushyiramo imbagara nyinshi kugirango wigirire icyizere kandi ukireme no mu bandi.

Ibintu byafasha umugore mugufi kwigirira icyizere :

Reka kumvako uko ureshya ari ikintu kibi : Guhora wumva ko hari icyo wagakoze kurushaho iyo uza kuba uri muremure ni imyumvire nawe ubwawe ufite igusubiza inyuma ikagutera kwiburira icyizere.

Irinde kuba igifura : Iyo uri umugore mugufi ukaba uri n’umuyobozi abo ukoresha bashobora kujya bagukiniraho bamwe bagamije gusetsa abandi bagamije kukurakaza. Uko babikubwira kose wowe ujye ubifata nko kwisekereza wirinde kuba igifura ngo urakare igihe bakubwiye ko uri mugufi.

Kunda uko uteye : Ni byiza kwemera uko uteye ukabikunda, haba mu myambarire ntuhore ushakakira uburebure mu nkweto ndende kandi uziko zikubangamira. Menya imyenda ikubera kugirango ujye ugaragara neza, ukunde iryo tandukaniro ufite ku bandi.

Irinde abantu bahora bakubwira amagambo aguca intege : Hari abantu runaka uba uzi ko iyo muhuye cyangwa se iyo muri kuganira batabura ukuntu bakujomba igikwasi bakwibutsa ko uri mugufi. Jya wirinda bene abo bantu kandi n’igihe muri kumwe ubereke ko wishimiye uko uri. Irinde guhita ubasubiza nabi.

Koresha uko ureshya mu kubana neza n’abandi : Abantu benshi babona abagore n’abakobwa bagufi nk’abana ugasanga banabizera. Usanga abantu bakuru, abo mu kigero cyabo bose babizera. Igihe rero ubona abantu bakwizera koresha iyi ngingo nk’ikintu kigufasha kwiyakira no kwishimira uko ureshya kandi bigufashe no kubana neza n’abandi.

Koresha izindi mpano ufite mu kwigirira icyizere : Nubwo utari umugore cyangwa se umukobwa muremure ariko ushobora kuba ufite izindi mpano zituma abantu bakugirira icyizere. Urugero hari abantu baba bazi kuganira n’abandi ku buryo abantu babakunda igihe babaganirije kurusha kuba babakundira uko bareshya.

Irinde kwihagararaho ngo ukunde ugirirwe icyizere : Na none hari abantu bashaka ko abantu babagirira icyizere ku ngufu ugasanga ni wa muntu utavugirwamo ngo hatazagira umuntu umusuzugura. Ibyo bikunze kuba ku bagabo ugasanga ari umuntu wihagararaho kugirango abantu bamwemere. Ku bagore n’abakobwa ho usanga bo bashaka kwigaragaza cyane, kuvuga cyane kugirango abantu babemere ugasanga bemeze nko kumvisha abantu ku ngufu ko bagomba kukubaha.

Jya wiha ingero z’abantu bafite intera bagezeho kandi ari bagufi : Hari abantu kuri iyi isi bagufi bamwe bakaba bari munsi yawe kandi bafite intera nziza bagezeho abantu bakaba banabakunda batitaye ku bugifi bwabo. Jya ubareberaho urugero rwo gutuma nawe wigirira icyizere kandi wumve ko nawe wavamo umuyobozi mwiza.

Kuba umuyobozi mwiza rero bisaba ko umuntu yigirira icyizere atitaye ku mbogamizi izo arizo zose yaba afite, nk’ubugufi, ubumuga runaka, n’ikindi kintu cyose sosiyete ifata nabi kikaba cyagufa intege kikakubuza kwigirira icyizere.

Source : Wikihow

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe