Uko yakize fistule yamaranye imyaka 8

Yanditswe: 24-01-2016

Ubuhamya umubyeyi w’umwana umwe yaduhaye yatubwiye ubuzimba bugoye yabagamo nyuma yo kurwara festule akayimarana imyaka igera ku munani. Mu buzima butoroshye burimo ibigeragezo byinshi birimo gutabwa n’umugabo, kubabazwa n’ubuzima nibyo byaranze ubuzima bwe mu myaka icyenda kugeza aho yaje gukirira.

Ndi umubyeyi ufite umwana umwe nabyaye muri 2005 uwo mwana akaba ariwe wenyine mfite. Namutwise mbana n’umugabo dukundanye kuko aribwo twari tukimar agukora ubukwe ariwe mwana wa mbere tugiye kubyara. Igihe cyo kubyara kigeze ntibyanyoroheye kuko twari dutuye mu cyaro ahantu hategereye ibitaro.

Ubwo nageze kwa muganga basanga umwana yananiwe bategura kumbaga ngo bamukuremo igihe bgitegura umwana aba arasohotse yizanye bituma ngira ibikomere bikabije byaje kumviramo indwara yo kutabasha guhagarika inkari igihe zije.

Narivuzaga ariko bakambwira ko binsaba kuzabagwa kandi ku bitaro nivurizagaho bakambwira ko badashobora kumbaga ko bo nta bushobozi bafite.

Bigitangira umugabo wanjye yari afite icyizere akanyihanganisha ukabona yizeye ko nzakira aho yumvise umuganga hose akanjyanayo haba mu Kinyarwanda no mu kizungu hose ntaho tutageze nivuza.

Ubwo ubuzima bwarahindutse nkarwana no kubihisha ngo hatazagira umuntu ubimenya, najya mu bantu nkumva ko bari bubimenye ubwo uwo munsi naba nzi ko ndibuhur en’abantu ibyo kunywa nkabireka ngo byibura inkari zitaza kuba nyinshi zikarenya ibyo nabaga nibinditse.

Nageze aho ubuzima ndabwakira ariko umugabo akagenda ahinduka ubwo urabyumva nageze aho nimura uburiri kugirango ntazajya mubangamira tukarara mu buriri butandukanye.

Muri 2009 umugabo yageze aho anyohereza iwacu arababwira ngo kunyihanganira biramugoye ngo nabo bashyireho akabo bamvuze ariko urumva ko ikibazo yari afite atari ukumufasha kuko iyo biba ari ubufasha yari bubasabe, ahubwo byari ukundambirwa.
Nabaye iwacu hashize imyaka ibiri gusa numva ngo umugabo yashatse undi mugore ndabyakira ndituriza kuko n’ubundi nabonaga atakinshaka yarandambiwe.

Muri 2013 naje kumva ko hari abazungu bajya baza kubaga abantu bafite ibibazo nk’ibnyanjye ku bitaro bya Kibagabaga. Nagiyeyo ngize Imana nz aku rutonde rwabo bari bubage. Navuye mu rugo nziko arijye ubabaye ariko ngeze ku bitaro aho tuba turi twitegura kubagwa mbona abantu benshi bababaye, ngaho abacisha inkari n’imyanda yindi ahantu hamwe cyangwa se bigahinduranya, abava ubudakira, mbese urebye biba biteye agahinda kandi iyo uganiriye nabo abenshi usanga imryango yabo itabasha kubihanganira, abafite abagabo barabataye.

Nagezweho barambaga ndakira neza rwose ubu meze neza. Ndagira inama abandi bagore bafite uburwayi nkubwo nari mfite kutiheba kuko ntacyo Imana idakora. Nageze aho nkumva meze nka wa mugore wo muri bibiliya wamaze imyaka 12 nubwo we ikibazo yari afite gitandukanye n’icyanjye.

Ngarutse ku mugabo wanjye we sinzi niba aziko nakize kuko iyo tuvuganye tuba tuvugana ku mwana nkumva atabimbaza nanjye nkamwihorera kuko mbona yarafashe ubundi buzima ntibikiri ngombw ako mubwira ubuzima bwanjye bwite.

Agasaro

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe