Ibintu abagore bagera ku ntsinzi bakora buri munsi

Yanditswe: 20-01-2016

Umuhanga umwe yaravuze ati : “ kugera ku ntsinzi ntibigira bya byuma bizamura abantu mu nzu ndende( elevator) bisaba kunyura kuri escalier.” Mu ntangiriro z’umwaka usanga abantu benshi biha gahunda bazagenderaho kugirango bagere ku ntego baziha. Niba uri mugore wifuza kugera ku ntsinzi runaka ukaba waramaze gukora gahunda uzagenderaho izabigufashamo ushobora kongeramo ibi bintu bikurikira uzajya ukora buri munsi, waba utarayikora nabyo ukabishyiramo :

Gukora urutonde rw’ibyo uri bukore buri munsi : Akazi kose waba uri bukore ni byiza ko wiha gahunda ugakora urutonde rw’ibyo uri bukore buri munsi. Nubwo utabyandika kuri mudasobwa cyangwa se ku rupapuro, ushobora no gukora gahunda mu mutwe y’ibyo uri bukore nuko uri buze kubikurikiranya.

Ubahiriza igihe : Kubahiriza igihe ni ikindi kintu cyiza gifasha kugera ku ntsinzi runaka umuntu ashaka kugeraho. Haba mu kazi, mu bikorwa ukorana n’inshuti zawe, mu muryango n’ahandi gerageza kujya wubahiriza igihe.

Kuba umugwaneza : Abantu bamwe bibwira ko kugera ku ntego zabo bibasaba kuba nk’inyamaswa, ntuvugisha abantu kuko ufite akazi kenshi, ugasanga ashaka ko abantu bamutinya. Nyamara burya inzira nziza yo kugera ku ntsinzi si aho inyura ahubwo iyo ubaye umugwaneza bikaba ari ikintu kikuranga mu buzima bwawe bwa buri munsi biragufasha.

Kubona inshuti nshya : Kugira inshuti nshya bigendana no kuba wabaye umugwaneza. Niba wagiye mu nama runaka uba ugomba kuhakura inshuti kandi nshya.

Fata umwanya wo kuruhuka : Mu masaha yawe y’umunsi jya ukora gahunda ku buryo usigaza umwanya wo kuruhuka. Niba ufite akazi kenshi ushobora gushyira umwanya wo kuruhuka mu gihe ugiye kunywa icyayi saa yine muri uwo mwanya ukaganira nabo mukorana mujyanye gufata icyayi, kandi mukavuga ibitandukanye n’akazi kugirango bigufashe kuruhuka.

Kwiyitaho : Kwiyitaho ntibivuga guhora uri mu ndorerwamo wisiga ariko nabyo ugomba kwibuka ko ari ngombw ukiyitaho haba ku mubiri imbere mu binjyanye n’imirire yawe n’iminywere, imyitozo ngororamuburi ndetse n’inyuma naho ukahitaho uko ubishoboye.

Kugira akantu gashya wiga : Kongera ubumenyi ufite ntibivuga kujya mu ishuri gusa kuko no mu buzima bwa buri munsi hari ibintu byinshi wahigira. Aho iterambere ryaziye ntukumve ibintu bivugwa gusa ngo wicecekere baza, cyangwa se ushakishe kuri internet ariko wihe intego ko buri munsi hari ikintu gishya utari uzi kiyongera kubyo wari usanzwe uzi.

Iha intego zishoboka kugerwaho : Mu ntego za buri munsi wiha n’imirimo ushaka gukora jya wiha ibishoboka kuko na none iyo wihaye intego utashobor akugera ho si byiza. Gusa nanone wirinde kwiha utuntu tworoshye turi hasi buri munsi. Tinyuka wihe intego zisumbyeho ariko uzi neza ko uzishobora.

Ibyo ni bimwe mu bintu utagomba kubura mu buzima bwawe bwa buri munsi niba wifuza kugera ku ntsinzi no ku ntego wihaye.

Source : Laurenconrad.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe