Uburyo bwo gukuza vuba umusatsi udasukwa,utanadefirizwa

Yanditswe: 15-01-2016

Hari uburyo bwiza kandi bworoheye buri wese bwagufasha gukuza vuba umusa wa naturel utajya usukwa cyangwa ngo udefirizwe,tukaba tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru nkuko abakunzi bacu babidusabye.
Ibyo usabwa kuwukorera

Kuwugirira isuku : umusatsi wa naturel utajya usukwa,kugira ngo ube mwinshi bisaba kuwumesamo kenshi ,nibura buri cyumweru ugafata umunsi ukamesamo kandi ugakoresha amasabuni yabugenewe,kuburyo nta mwanda usigaramo kuko ushobora gutuma ucika.

Kuwusuka ibituta : buri joro uko ugiye kuryma cyangwa mu gihe wiriwe mu rugo,ugomba kuboha ibituta mu musatsi wawe kandi bito bito,ugenda ufata umusatsi mukeya kugira ngo wose urambuke neza.

Kuwusigamo : jya usiga mu musatsi mavuta yo kuworoshya mbere yo gusokoza kugira ngo nusokoza udacikagaurika ukagenda usigara mu gisokozo

Kuwushyiramo vitamini : umusatsi kandi ukuzwa cyane na vitamin,kuko zituma woroha,zikawubyibushya,ugakura neza ariko unasa neza.vitamini washyiramo zirimo nka avoka,amagi y’amanyarwanda,ubuki byose bivanze bifasha umusatsi gukura neza udacika kandi uhehereye.

Kuworoshya ;igihe ufite umusatsi ukomeye cyane,umwe bakunda kwita injwiri,ushobora kuworoshya ukoresheje produit zidefiriza abana ukaworoshya,ntuwuhishe kugira ngo ujye ubona uko uwusokoza

Ibyo ugomba kwirinda

1. Kuwumeseshamo isabuni isanzwe yo kumesesha,izanamo imvuvu
2. Kuwusigamo ugitose,bituma hazamo umwanda ukanacika gurika mu gihe uri gusokoza
3. Gusigamo amavuta y’igikotori akomeye,atuma umusatsi usa nabi,ibyiza nugusigamo ayoroshye
4. Ntukararane umusatsi utose,bituma ucika
5. Ntugasokoreshe igisokozo gito mu musatsi umaze kuba mwinshi kuko kirawuca cyane,bisaba igisokozo kinini kiwunyuramo bitagoranye.
Uku niko wakwita ku musatsi wa naturel udasukwa,utanadefirizwa maze ugakura neza kandi vuba udacika ndetse usa neza cyane.

source:madivas

Ibitekerezo byanyu

  • Mwiriwe neza ?nagomba ndababaze nk,amavuta twosiga imbere yo gusokoza ninkayahe ?nk,amagi y,amarundi twoyakoresha nka vitamine ?dusizemwo vitamine twoyimazamwo umwanya ungana gute ?murakoze cane.

  • Mwiriwe neza.nagira ndababaze nk,amavuta twosiga mumutwe ,imbere yo gusokoza ntace umushatsi ninkayahe ?amagi y,am arundi twoyakoresha ?dusizemwo vitamine yo maramwo umwanya ungana gute ?

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe