Ubwoko bw’umurage nuko utangwa

Yanditswe: 11-01-2016

Irage ni igikorwa cyo kwerekana uko umutungo w’umuntu uzamera amaze gupfa. Ibintu nyakwigendera atatanze mu irage bikurikiza amategeko agenga izungura nta rage. Irage rishobora gukorwa mu mvugo, mu nyandiko bwite cyangwa mu nyandikompamo.

Umuntu ku giti cye ni we uraga, ntawe ushobora kuraga mu mwanya w’undi. Iyo uraga atazi kwandika, cyangwa abizi ariko adashobora ubwe kwandika cyangwa gushyira umukono ku irage rye, ahitamo ubimukorera. Irage rikozwe muri ubwo buryo rigira agaciro iyo ryemejwe n’umwanditsi w’irangamimerere cyangwa w’inyandikompamo y’aho ryandikiwe, uwaraze ahibereye.

Ubwoko bw’irage
Irage mvugo cyangwa irage rivuzwe mu magambo :

Irage mvugo ni irage rikorerwa imbere y’abazungura b’ibanze bose(abazigamirwa) n’abatangabuhamya nibura babiri bagejeje ku myaka y’ubukure. Iyo abazungura badashoboye kuboneka, abatangabuhamya bagomba kuba bane. Ubu bwoko bw’irage butera ingorane mu bijyanye no kubungabunga ubuhamya kuko buba butakiriwe n’umukozi ubishinzwe cyangwa ngo bushyirwe mu nyandiko.

Irage rikozwe mu nyandiko bwite :

Ingingo ya 59 y’itegeko No 22/99 ivuga ko irage rikoze mu nyandiko bwite ryandikwa rwose n’intoki za nyirubwite, agashyiraho itariki kandi akanarishyiraho umukono we. Kwandikisha intoki bituma habaho ukwizera irage ku bijyanye n’ibyanditswemo n’ukuri
kwabyo.

Iyo hari inyandiko nyinshi zivuguruzanya, irage ryakozwe bwa nyuma niryo rihabwa agaciro. Iyo uraga atazi kwandika cyangwa adashoboye kwiyandikira, uraga ashobora gushaka umuntu umwandikira kugira ngo iryo rage rigire agaciro, iyo nyandiko igomba gushyikirizwa umwanditsi w’irangamimerere cyangwa noteri w’aho irage ryandikiwe kugira ngo ayemeze, bigakorwa uraga ahari.
Irage mpamo cyangwa irage ry’umwimerere

Ni irage rikozwe n’uraga imbere ya Noteri cyangwa y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho uraga abarurirwa cyangwa atuye. Iryo rage ryandikwa n’uraga, noteri cyangwa umwanditsi w’irangamimerere akaryemeza. Inyandiko ishyingurwa kwa Noteri, irebwaho gusa uwaraze amaze kwitaba Imana kandi ikarebwamo gusa n’abarebwa n’iryo rage.

Byanditswe hifashishijwe imfashanyigisho ku micungire y’umutungo w’abashyingiranywe yitwa : “ Dusobanukirwe n’amategeko agenga imucungir ey’umutungo w’abashyingiranywe , impano n’izungura”

Ibitekerezo byanyu

  • mwiriwe, mungire inama jye data yatubyaye turi abana 10 ; mukuru wanjye ahabwa umugabane we agiye kurongora nyuma aza kwitaba Imana muri genoside, muri 2006 data aduha imigabane abikorera inyandiko twese abana be duhari na mama ahari turabisinyira nyuma data yitaba Imana muri 2012 hashize imyaka 2 mama nawe yitaba Imana muri 2014 ariko natangajwe no kubona indi nyandiko ivuga ngo iravuguruza iya data abavandimwe banjye bagaragaje mu gukura ikiriyo cya mama ngo ni irindi rage ryakozwe na mama irage ryakozwe ntahari ntazi kandi rigasinywaho na bakuru banjye bapfuye muri genoside namwe mwibaze inyandiko yo mu kwa 4/2014 ikaba yarasinyweho n’abantu bapfuye muri 1994 ibyo bintu niba bibaho ? kandi mwibaze ukuntu mama yari kongera akaraga kandi azi ko data yasize abirangije. iryo rage ryitirirwa mama riranyambura inzu nahawe na data ngo ni iy’umuryango kandi indi migabane ntacyo irivugaho. ubwo naganye inkiko ngo nzindenganure nazo zemeza ko inzu ari iy’umuryango. Ariko jye ndemeza ko inkiko zariye ruswa kuko mu gihe cyo kuburana abavandimwe banjye bagurishije imigabane yabo ngo babone uko bangura kuko sinibaza ukuntu impapuro mpimbano zahabwa agaciro inyandiko y’ukuri igateshwa agaciro kandi igaragaza ko twahawe imigabane tukabyemera dushyiraho imikono hari n’abatangabuhamya bari bahari ibyo bintu bikorwa. Ngaho mungire inama namwe murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe