Yitwaza ko ntabyara umushara ugashirira mu bo hanze

Yanditswe: 11-01-2016

Iyo umugore atabyara ahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima byaba ibiva hanze y’urugo ndetse n’iby’imbere mu rugo hagati ye n’umugabo. Mu buhamya umugore umweufite ikibazo cyo kutabyara yaduhaye mu butumwa yatwandikiye, yavuze uko umugabo we bamaranye imyaka 4 yitwaza kuba umugore we atabyara akamuca inyuma, akanajyana amafaranga yose mu bana yabyaye hanze.

Yagize ati ; “Maze imyaka ine gusa mbana n’umugabo wanjye ariko ntitwagize amahirwe yo kubyara kuko abaganga basanze mfite ikibazo mu nda kitanyemerera kubyara, ariko bamwbiye ko bashobora kubivura kuko gutwita ho ndatwita ariko inda zikavamo.
Muri make umugabo wanjye yamaze kubona ko mfite ikibazo cyo kutabyara atangira kunyihunza noneho kuko kwa muganga bari badusabye ko igihe ntwite najya ndeka imirimo iyo ariyo yose, abonye ko ibyo byaba ari ubumuga atabishobora atangira kujya anca inyuma.

Ajya kubyara umwana wa mbere hanze yabanje kwitwaza ko aba agiye gusura umwana yari yarabyaranye n’undi mukobwa mbere yuko tubana musabye ko yazana uwo mwana tukamurera arabyanga ngo mama we ntiyabyemera, biza kurangira yongeye kumutera inda ya kabiri ubu bafitanye abana babiri.

Kuva yabyarana n’uwo mukobwa undi mwana wa kabiri nta kizana amafaranga mu rugo nkuko yayazanaga aramwbira ngo aba yayahaye abana ngo baguremo amata n’amafaranga y’ishuri y’umwana mukuru bari barabyaranye mbere.

Ubu rwose ngeze nayobewe uko nabyitwaramo kuko umugabo ameze nkaho njyewe yanyibagiwe hakaba nubwo ukwezi kose aguhemberwa ntazane ifaranga na rimwe mu rugo tugakoresha ajyanjye gusa we aye akayashyira abana be yabyaye hanze.
Sinanga rwose ko afasha abana be ariko arakabya akarushaho no kuntera agahinda kuko atareka twizigamira ngo nanjye nzabashe kwivuza nanjye nzaheke nk’abandi.

Ubu mba nibaza uko nzabigenza bikanyobera. Mu myaka ine tumaranye n’umugabo wanjye mbona kuba mfite ikibazo cyo kutabyara we ntacyo bimubwiye kuko afite abana be yitaho, njyewe asa nk’uwanyibagiwe neza.

Mumfashe menye icyo nakora

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe