Uko umugore yagira igikundiro mu bo bakorana

Yanditswe: 31-12-2015

Abagore bakunzwe gufatwa nabo bakorana nk’abantu b’abanyamushiha ugasanga batabiyumvamo nkuko byakagombye. Nyamara burya kugira igikundiro mu bo mukorana ni kimwe mu bintu bituma abo mukorana bakwiyumvamo kandi mukumvikana kurushaho bigatuma wumva umerewe neza mu kazi kuko uba unabisanzuyeho.

Dore icyo wakora ukagira igikundiro mu bo mukorana :

Jya ukunda kumwenyura : Kumwenyura ni kimwe mu bintu bituma abo mubana nabo mukorana bagukunda kuko bigaragaza ko uba uri umuntu utagira inabi ku mutima. Kumwenyura no guhora ugaragaza isura inezerewe biri mu bituma abo mukoran bakwishimira.

Jya uhorana isura inezerewe : Si byiza ko isura yawe yahora ifunze. Jya ugerageze kugira isura yuzuye umunezero niyo waba ufite ubibazo ugerageze kubyiregagiza isgura yawe ihore icyeye.

Jya usuhuza abo mukorana : Gusuhuza abo mukorana ni ikintu cyoroshye kandi kigufitiye umumaro mu gutuma abo mukorana bakwiyumvamo kandi nawe ukabisanuraho. Niba rero usanzwe udasuhuza abo mukorana, tangira ugerageze uwo muco mwiza wo gusuhuza abo mukorana.

Jya wubaha abo mukorana : Gusuzugura abo mukorana nabyo ni umuco mubi utuma abagore bamwe na bamwe badakundwa nabo bakorana. Umuntu ushaka gukundwa nabo bakorana nawe aba agomba kububaha.

Jya utanga ubufasha kubo mukorana kandi wishimye : mu gihe uwo mukorana agusabye ikintu runaka wamwereka jya ubimwereka kandi wishimye ibyo bizatuma abo mukorana barushaho kugukunda no kukwiyumvamo.

Jya witabira ibikorwa bitegurwa nabo mukorana : hari abantu usanga babaho mu buzima bwihariye ugasanga iminsi mikuru yabo mukorana isa naho itakureba bavuga kujya gusura uwo mukorana wabyaye ukumva bitakureba, ibyo byose bitera abo mukorana kugufata nk’umuntu udasabana n’abandi bigatuma bagutinya.

Jya ushishikazwa n’ibibazo by’abandi : Mu bo mukorana hari ubwo haba harimo umuntu ufite ikibazo. Ni byiza ko ushishikazwa no gutabara uwagize ikibazo, uwagize ubukwe ukifatanya nawe.

Jya umenya kuganira n’abo mukorana : kuganira nabo mukorana no kubatega amatwi ni kimwe mu bintu bizagufasha gukundwa nabo

Ibi ni bimwe byagufasha kugira igikundiro mu bo mukorana cyane cyane ko umugore cyangwa se umukobwa biba ari byiza ko abana neza nabo bakorana bamwisanzuraho.
Source : elcrema

Ibitekerezo byanyu

  • Nibyo pe umuntu agomba kuba gentil mubo bakorana kugira ngo bamwisanzureho nawe abisanzureho, kandi bitabujije ko bubahana kandi bakarangiza neza inshingano bashinzwe mu kazi.

  • Nibyo pe umuntu agomba kuba gentil mubo bakorana kugira ngo bamwisanzureho nawe abisanzureho, kandi bitabujije ko bubahana kandi bakarangiza neza inshingano bashinzwe mu kazi.

  • Nibyo pe umuntu agomba kuba gentil mubo bakorana kugira ngo bamwisanzureho nawe abisanzureho, kandi bitabujije ko bubahana kandi bakarangiza neza inshingano bashinzwe mu kazi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe