Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemwe n’amategeko

Yanditswe: 28-12-2015

Abanaga ku buryo nutemewe n’amategeko hari uburyo amategeko ateganya ko bashobora kuba basezerana bakabana byemewe n’amategeko ariko mu gihe ugiye gushyingirwa yabanaga n’umugore urenze umwe kandi bose batarasezeranye hari uburyo nabwo itegeko rigena gusezerana n’umwe muri bo no kugaba imitungo bashakanye.

Ababanaga nk’umugore n’umugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko, bashyingirwa hakurikije ihame ry’ubushyingiranywe bw’umugabo umwe n’umugore umwe.

Mu gihe umwe mu barebwa n’ibivugwa mu gika kibanziriza iki, yabanaga n’abagore cyangwa n’abagabo benshi, abanza kugabana ku buryo bungana na buri wese mu bo babanaga, umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye mbere y’uko ashyingirwa.
Igabana ry’umutungo rivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ntirivutsa abana babyaranye uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Ibikurikizwa muri iryo gabana bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.

Byakuwe mu itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe