Ababoneye isomo mu gusesagura no kwishimisha mu minsi baratanga inama

Yanditswe: 25-12-2015

Noheri n’ubunani ni iminsi mikuru ikomeye ku isi ndetse no mu Rwanda usanga abantu baba bashyushye mu mutwe kubera iyo minsi mikuru. Nubwo iyo minsi iba ariyo kwishima hari ubwo ugusiga habi mu gihe utamenye uko uyitwaramo nkuko bamwe mu bo twaganiriye babivuga.

Christophe Ndagijimana ni umusore w’imyaka 30 twaganiriye yavuze ko kwishinga iby’iminsi mikuru byatumye arya amafaranga yari kuzakwa umukobwa bateganyaga kubana inkwano ayibuze bituma umukobwa amwanga none yishakiye undi umusore bagiye kwibanira.

Yagize ati : “ Muri Noheri y’umwaka ushize nafashe amafaranga nari kuzakwa nyajyanye kuri banki mpura n’abasore b’inshuti zanjye barambwira ngo nze tujyane mu kabari kwifata neza kuri Noheri. Narababwiye nti mube muretse mbanze njyane amafaranag kuri banki maze ubwo baba bamenye ko mfite amafaranga baranshuka ngo ndaba njyayo.

Twageze mu kabari turanywa turarya ubwo kandi twari twagiye mu kabari gahenze tugiye kwishyura barambwira ngo nishyure bazayanyishyura. Ubwo nakoze kuri ya nkwano nyuma ba basore banga kunyishyura mbibwiye umukobwa ahita arakara cyane ubukwe burapfa ngo ntiyabana n’umuntu usesagura. Ubu yishakiye undi nsigara aho kubera gusesagura mu minsi mikuru”

Yarongeye ati : “Ubu sinkimenya niba iminsi mikuru yabaye cyangwa se itabaye nafashe umwanzuro wo kujya nyifata nk’indi minsi isanzwe yose”

Murekatete( izina duhinduye) we avuga ko kwishimisha mu minsi mikuru n’umusore wari inshuti ye byamwiciye ubuzima bwe bigatuma atwara inda akiri umwana muto.

Yagize ati : “Mu minsi mikuru y’umwaka wa 2013 narindi mu kiruhuko nitegura kujya mu mwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye. Ubwo nari mfite umusore twakundanaga njya kumusura turaryamana numva ari igihe cyo kwishimisha mu minsi mikuru, nsubiye ku ishuri nize igihembwe kimwe gusa mpita ndeka ishuri kuko nari ntwite. Ubu niba hari iminsi nanga mu buzima bwanjye ni igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Iyo mbonye hari urubyiruko rwikora nk’ibyo nikoraga ngo ndi kwishimisha mu minsi mikuru numva mbagiriye impuhwe kuko mba mbona nabo bagiye kwiyicira ahazaza hejuru y’iminsi iba izongera ikagaruka’

Aba bantu bombi twaganiriye batanga inama yo kujya bamenya ko iminsi mikuru ariyo kwitondamo bakirinda gusesagura no kwishimisha birengeje urugero kuko nyuma yaho ishobora kuzagusigira ingaruka zizakora ku buzima bwawe bwose busigaye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe