Indabyo z’ amaroma

Yanditswe: 05-06-2014

Uko wita ku ndabyo z’ amaroma

Indabyo zose zikinera kuzitaho mu kuzigirira isuku,kuzivomerera,kuzifumbirira n’ibindi kugira ngo zikomeze kugaragaza ubwiza bwazo Imana yazihaye. Uyu munsi turababwira ku ndabyo z’amaroma. Amaroma ni indabyo zifite ibibabi binini cyane by’icyatsi bikera ururabo runini rw’umweru. Ni indabyo zimaze igihe zitegurwa mu Rwanda .

Aho amaroma aterwa

Izi ndabo ziterwa ahantu hahora hagera amazi twavuga nko hafi y’aho bavomera , cyangwa aho amazi yo gukoropa aca (iyo udakoresha imiti myinshi yo gukoropa kuko yazangiza).

Uko zitabwaho

Kuzitaho ni ugukoramo n’intoki ukagenda ukuramo ibindi byatsi byaba byameze hafi yazo,ugakuramo imyanda ndetse ukanakuraho ibibabi byangiritse. Zigaragara neza iyo zifite isuku kuburyo bibabishimishije kuzireba.

Byanditswe hifashishijwe ushinzwe kwita ku busitani (jardinier )wabigize umwuga.
Ukeneye izi ndabyo cyangwa uwagukorera ubusitani bwawe wamuhamagara kuri terefoni 0783099651

Byanditswe na Astrida Uwera
Photo internet

NB :Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi gitangazamakuru utabiherewe uburenganzira na agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe