Ibyatuma uba umugore wigirira icyizere mu kazi

Yanditswe: 20-12-2015

Umugore wese wigirira icyizere mu kazi usanga akora akazi neza,akaba uwizerwa cyangwa ugishwa inama mu kazi,rimwe na rimwe bikamuha no gukundwa bikamuhesha ishema ndetse bikaba byanamuzamura mu ntera kubera cya cyizere ntabe insuzugurwa nk’uko usanga hari ahantu hamwe na hamwe abagore basuzugurwa ngo hari ibyo badashoboye.

Wakwibaza uti umugore wigirira icyizere arangwa n’iki cyangwa abigeraho ate ?

1.Kwihangana ; umugore wigirira icyizere aragwa no kwihangana ntacike intege kubera impamvu iyo ariyo yose,kuko nibyo bimuha imbaraga zo gukora ikintu gikomeye abantu batakekaga ko yakigeraho.

2.Gukorana umurava ;umugore wigirira icyizere akorana umurava mu byo akora byose kandi agaharanira kubirangiza neza,agashyiraho umuhate kuburyo umurimo yatangiye awusoza .

3.Kutagendera ku bandi ;ibyo akora byose aba yizeye ko abishoboye akabikora nta gasigane,kabone nubwo yaba aziko hari undi bagomba gufatanya kandi ugasanga yiherereye abikora wenyine yirinda icyabangamira ibyo arimo kugira ngo abashe kubikora neza.

4.Guharanira kugera ku ntego ; umugore wigira icyizere kandi ahora ashaka kugera ku cyo yiyemeje nubwo byaba bigoranye rwose kuko ntaba ashaka gutsindwa.

5.Kutagira ubwoba  ;Bene uyu mugore kandi ntagira ubwoba ngo atinye kwiyemeza ikintu nubwo yaba abona kigoranye,ahubwo yumva ko nta kidashoboka,maze akagerageza

6.Guhanga udushya ;umugore wigirira icyizere kandi aharanira gukora ikintu kidasanzwe cy’umwihariko,n’iyo cyaba gito kandi icyo kintu kikaba gifite inyungu rusange mu kazi akora.

7.Kwishimira akazi ; iyo yigira icyizere kandi ashimishwa n’akazi akora,agakora nk’uwikorera kandi agakunze ndetse akumva ari inshingano ze.

Ibi nibyo bintu by’ingenzi biranga umugore wigirira icyizere kandi nawe ukaba wabigeraho aho kuba wa mugore uhora wisuzugura ndetse bikaba byatuma aba insuzugurwa mu kazi kuko nawe ubwe nta cyizere yigirira.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe