Abantu batari ngombwa gutumira mu bukwe bwawe

Yanditswe: 17-12-2015

Iyo umuntu atumira abantu bazamutahira ubukwe aba agomba gukora intoned ebyiri,rumwe rukaba rugizwe n’abantu b’ingenzi bazanamufasha mu mirimo itandukanye y’ubukwe n’abandi b’icyubahiro yumva batagomba kubura mu bukwe bwe,ariko hakaba n’urundi rutonde rugizwe n’abandi abona ko banabuze muri ubwo bukwe ntacyo byakwangiza ndetse byanaba ngomba akaba yabareka ari nabo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1.Abo mwakundanye ; si ngobwa ko umuntu atumira mui bukwe bwe abo bigeze gukundana ariko bitewe n’uburyo mwatandukanye cyangwa n’intumbero y’urukundo mwari mufitanye nyuma mugashwana.

Urugero ;niba uri umukobwa ukaba warakindanye n’umusore cyangwa abasore barenze umwe mukaba mwaratandukanaga ari wowe ubigizemo uruhare si ngombwa ko ubatumira kuko bashobora no kutaza kandi bataje ntcyo waba ubuze mu birori.

2.Abantu muzirana ;Ntuzakore ikosa ryo gutumira umuntu mutumvikana kuko ibirori byawe ntibiba bimushimishije na gato nubwo hari abantu barenzaho ugasanga bapfa gutumira buri wese kandi bariya bameze nk’abanzi bawe ubabuze mu bukwe ntacyo byangiza ahubwo baje bashobora kubyangiza kurenza ko bataba baje.

3.Uwashakanye n’uwo mwahoze mukundana ;Hari abantu bibwira ko gutumira uwashakanye n’uwo bahoze bakundana ari ikintu cyiza cyangwa ugasanga atumiye uwo bahoze bakundana maze amubujije kuzazana n’uwo bashakanye kandi si ngombwa rwose ko baza mu bukwe bwawe.

4.Umukoresha wawe wenyine ;iyo ufite ahantu ukora si byiza ko utumira umukoresha wawe gusa,ahubwo utumira muri rusange ku kazi ukirinda kwihererana boss gusa.ibi bituma baniga uburyo bagomba kugushyigikira mu bukwe.

5.Imiryango ya kure ; abo mu miryango ya kure mufitanuye amasano si ngombwa ko bose ubageraho ubatumira iyo wamaze kubwira abahafi cyakora ushobora kwifashisha abo mu muryango ba hafi bakagufasha gutumira aba kure.

Aba nibo bantu utagomba gutindaho cyane mu gutumira abantu bazagutahira ubukwe,nyuma y’uko abakenewe bazagufasha ndetse n’abandi b’ingenzi ushaka mu bukwe bwawe warangije kubategura.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe