Uko wacunga neza amafaranga igihe wongeye gushaka

Yanditswe: 15-12-2015

Imikoreshereze y’amafaranga ni kimwe mu bikunze gutera amakimbirane hagati y’abashakanye ndetse bikaba byagira indi sura mi gihe umuntu yari yarigeze kugira urugo kuko hari uburyo aba asanzwe amenyereye bwo gucungamo amafaranga, n’undi akaba afite uburyo bwe.

Igihe wongeye gushaka uvuye muri ibyo bihe wigenzuriraga amafaranga wenyine hari uburyo bushobora kugufasha kumenya uko muzajya mucunga amafaranga n’uwo mugiye kurushingana mushya bikabarinda amikimbirane aterwa n’imicungire y’amafaranga :

Mubwizanye ukuri ku mateka yose yahise : Niba umwe muri mwe afite umwenda aba agomba kubwiza undi ukuri, haba hari abana afite agomba gutangaho amafaranga mukabanza kubiganiraho mbere yo kubana buri wese akaba abizi.

Buri wese ajye yumva undi : Iyo buri wese yibwira ko uburyo akoresha mu gucunga amafaranga aribwo bwiza bizabateza amakimbirane. Icyiza nuko buri wese yakumva undi akamuha umwanya akagerageza uburyo bwe akareba ko ataribwo bwiza kandi ukibuka ko utagomba no kubera uwo mwashakaye umutwaro.

Niba amafaranga yawe yose wayakoreshaga ibindi none uwo mwashakanye akaba akunda kujya mu kabari agatahana make shaka izindi ngamba zitarimo gushaka kumwumvisha ko uburyo wakoreshaga aribwo bwiza kurusha ubwe.

Menya ko wahinduye ubuzima ugomba guhindura n’imikoreshereze y’amafaranga : Kuba ugiye kongera gushaka bivuze ko ubuzima wari usanzwemo nabwo bugomba guhinduka ndetse n’imikoreshereze y’amafaranga wari usanzwe umenyereye nayo igahinduka.

Irinde kujya ugereranya uwo mwahoranye n’uwo muri kumwe : Nutangira kujya ugereranya uburyo umugabo wa mbere yakoreshaga amafaranga n’uko uwo muri kumwe ayakoresha bizagutera ibibazo kuko buri muntu agira uruhande rwiza akagira n’uruhande rubi.

Ushobora kuba warakunze imico y’uwo muri kumwe ariko ku bijyanye no gukoresha neza amafaranga ugasanga wa wundi wa mbere ariwe wayakoreshaga neza. Aho kwirirwa ubageraranya rero jya ushaka uburyo wakitwara ku wo muri kumwe ku buryo kwangiza amafaranga kwe bitagira ingaruka ku rugo.

Mwihe umurongo ryenderwaho n’intego mugomba kugeraho : Umuryango wanyu uzabashaka gucunga neza amafaranga igihe mwihaye intego mugomba kugeraho kandi mukaba mufite n’umurongo ngenderwaho. Urugero niba wowe wari umunyereye ko amafaranga uhembwa ariyo arihira abana ishuri ubundi bucuruzi ukora ku ruhande bukaba aribwo bubatunga mu bisigaye, ibyo muzabisesa mutangire bundi bushya bitewe n’umurongo ngenderwaho mwihaye.

Mu gihe rero uteganya kongera gushaka jya utekereza no kumikoreshereze y’amafaranga wibuke ko ari ikibazo kijya kibasira ingo zimwe na zimwe ndetse ahanini amakimbirane akunze kuba mu ngo akaba akururwa n’imikoreshereze y’amafaranga aba atumvikanweho hagati y’abashakanye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe