Ibikwiye kuranga umugore cyangwa umukobwa w’umuyobozi

Yanditswe: 13-12-2015

Ubusanzwe hari indangagaciro ziranga umuyobozi mwiza wese aho ava akagera ariko noneho hakaba umwihariko ku muntu w’igitsinagore bimufasha gukora inshingano z’akazi neza,kuba umuyobozi w’icyitegererezo, kubana neza n’abo ayobora ndetse bikamurinda no gusuzugurwa n’abo akoresha bitajwe ko ari umugore.

1. Ishyaka n’umuhate ; umuyobozi mwiza w’icyitegererezo aba agomba kugira ishyaka n’umuhate wo gukora akazi kandi akagakora agakunze atitaye kubimuca intege,dore ko abagore bamwe bo bagira ibibaca intege byinshi.

2. Icyizere ; kwigirira icyizere ku muyobozi w’umugore nibyo bituma aba umuyobozi mwiza ku buryo n’abo ayobora bamubonamo umuntu ukomeye kandi uzi icyo gukora.

3. Ubunyangamugayo ;ubusanzwe umuyobozi mwiza agomba kurangwa n’ubunyangamugayo by’umihariko ku muyobozi ‘umugore agomba gukora ibishoboka byose agakora ibyiza nubo ntawe ushimwa na bose ariko akaba yatangirwa ubuhamya n’abo ayobora.

4. Kuba intangarugero ;kugira ngo kandi umugore cyangwa umukobwa abe umuyobozi mwiza nuko aharanira gutanga urugero rwiza haba imbere y’abo abereye umuyobozi n’abandi bose.Ibi bituma ntawe umusuzugura kuko ari umugore cyangwa umukobwa kuko akenshi abayobozi b’igitsina gore bakunda no gusuzugurwa kubera imikorere yabo itanoze imbere y’abo bakoresha.

5. Kumenya kwifatira ibyemezo ;ikindi gifasha umugore cyangwa umukobwa kuba umuyobozi mwiza ni ukumenya gufata ibyemezo no gushyiraho ingamba zihamye,amategeko n’amabwiriza bigenga akazi.Ibi bigaragaza ko ushoboye kandi uri umuyobozi nyawe,udahuzagurika mu byo akora.

6.Kutaba nyamwigendaho ;Si byiza ko umugore w’umuyobozi aba nyamigendaho cyangwa ngo yigire utinyitse ku kazi yitwaje ko ari umuyobozi ahubwo agomba kugerageza kubana neza na buri wese mubo ayobora ku buryo ntawumwishisha cyangwa ngo bamutinye nkuko bamwe iyo babugezeho bigira.

Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi bikwiye kuranga umuyobozi mwiza,by’umwihariko iyo ari igitsinagore kugira ngo akore neza inshingano ze mu kazi kandi abane neza n’abo ayobora,binamurinde gusuzugurwa nkuko tubikesha ikinyamakuru elcrema.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe