Icyo iminsi 16 yo kurwanya ihohohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa izasigira abanyarwanda

Yanditswe: 23-11-2015

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi hagiye gutangizwa ubukangurambaga buzamara iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, iyo minsi ikaba iteganijwe ko izatangira tariki ya 25 Ugushyingo ikarangira tariki ya 10 Ukuboza nkuko bisanzwe bikorwa buri mwaka.

Uyu mwaka ubu bukangurambaga buzatangizwa inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyabikorwa bitabira mugoroba w’ababyeyi mu mudugudu umwe muri bur karere abo bazatanga ubutumwa bujyanye no gukumira no guhangana n’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibindi bikorwa bizibandwaho harimo gutanga ibiganiro kur radiy na televiziyo bijyanye no gukumia no guhangana n’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ibiganiro ku icuruzwa ry’abantu mu mashuri makuru na za kaminuza.

Hari kandi kumenyekanisha ibikorwa bya leta y’u Rwanda yiyemeje gukora biteza imbere umugore muri gahunda ya HeforShe, gukangurira ababana bitemewe n’amategeko gusezerana no kuremera abagore n’abagore bahuye n
ihohoterwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Madamu Jackline Kamanzi yavuze ko ibikorwa biteganijwe kuzakorwa mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hari icyo izasigira abanyarwanda mu rwego rwo kurushaho kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Kamanzi yagize ati : “ Hari ibikorwa byinshi bitandukanye duteganya kuzakora muri iyo minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ariko n’ubundi mu Rwanda kurwanya ihohoterwa ni ibikorwa bihoraho kuko ari urugamba rutoroshye rusaba imbaraga za buri wese”

Ubu bukangarumbaga bugiye gutangizwa bufite insanganyamatsiko igira iti : “ kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa ni inshingano yanjye nawe”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe