Amakanzu maremare agezweho ku badamu y’ibirori

Yanditswe: 22-11-2015

Muri iyi minsi hari amakanzu maremare y’abadamu atandukanye agezweho kandi y’ibirori,yaba ari kuri tye yegereye uyambaye ndetse n’arekuye ,kuburyo ubona ari imyenda y’iiciro kandi ibereye umuntu mu bigaragara ukabona ko yiyubashye.

Hari ikanzu iba ari ndende igera ku birenge,maze ikaba nta maboko ifite ahubwo ikoze nk’isengeri,ubundi ikaba isatuye imbere kugera hejuru y’amavi ku ruhande ahagana ku kuguru kumwe.

Hari kandi ikanzu ndende iri kuri taye,nayo igera ku itaratse ahagana hasi,maze ikaba iteyeho akantu gataratse ahagana ku nda kuburyo iba ihisha ibicece niba ubifite,kandi nayo ikaba nta maboko ifite ahubwo ikoze nk’isengeri y’ukuboko kumwe.

Hari kandi ikanzu ndende igera ku birenge ariko yo ikaba itaratse kuva mu rukenyerero kugera ku birenge isa n’ibyimbye,nayo hejuru hayo ikaba ifashe cyane uyambaye kandi irangaye mu ijosi,igaragaza intugu.

Indi ni ikanzu nayo iba iri kuri taye,ikaba ifashe uyambaye kandi ifite uruboko tugufi cyane ndetse igaragaza ibitugu,mu ijosi hayo harangaye.

Izi nizo moderi z’amakanzu y’ibirori agezweho ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu bazi kugendana n’ibigezweho kandi ikaba ari imyambaro yiyubashye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe