Ibiribwa ugomba kwirinda kurya ushaka gutereka umusatsi

Yanditswe: 22-11-2015

Iyo umuntu akeneye gutereka umusatsi mu gihe gito ushaka ko ukura vuba kandi ukaba mwiza,hari ibiribwa agomba kwirinda kurya muri icyo gihe kuko bituma umusatsi ucikagurika bityo bigatuma udakura vuba ahubwo ugasanga utajya uva aho uri.

1. Ibinyobwa bya coke,bituma umusatsi udakura kuko igizwe n’isukari nyinshi,ari nayo ituma umusatsi uba mubi ndetse ntunakure.Dore ko mu icupa rimwe rya 33 cl riba ririmo 35 g,habamo isukari igera kuri 7.

2. Kurya amafi yo mu nyanja kandi nayo si meza kuko ari mu bituma umusatsi udakura neza kubera mercury nyinshi izibamo ari nayo ica umusatsi w’umuntu,bitandukanye no kurya andi mafi atari ayo mu nyanja.

3. Ibiribwa byose bikozwe mu mafu y’umweru,nabyo ntacyo bifasha umusatsi mu mikurire yawo ahubwo birawangiza kuko nta vitamini n’imwe ibamo ifasha umusatsi gukura neza,ahubwo bituma unanuka ndetse ukanacikagurika.

4. Kunywa isukari nyinshi mu binyobwa nayo yangiza umusatsi kuko ituma imisemburo yitwa androgen iba myinshi maze igatera umubiri icyitwa Seborrheic hypersecretion ari nayo itera umusatsi gucika.

5. Ibinyobwa birimo alcohol nk’inzoga n’ibindi biyobyabwenge ibamo nabyo bituma umusatsi udakura kuko bigabanya vitamini B,vitamini C,zinc na folic acid kandi aribyo bituma umusatsi umera neza.icyo gihe rero umusatsi ntuba ugikuze cyane cyane ku bantu bakunda kukoresha ibiyobyabwenge.
Niba rero ukeneye ko umusatsi wawe ukura kandi ugasa neza,ugomba kwirinda ibi biribwa twavuze kuko umusatsi wateretswe muri ubu buryo uba ufite uburambe bw’igihe kingana n’imyaka 6 utaracika.

Source ;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe