U Rwanda rwagarutse ku isonga muri Afrika n’urwa 6 ku isi mu kwimakaza uburinganire

Yanditswe: 20-11-2015

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, ndetse ruza no ku mwanya wa Gatandatu ku Isi.

Nkuko bigaragazwa na raporo yitwa The Global Gender Gap Index n’Ihuriro mpuzamahanga ry’ ubukungu, World Economic Forum, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015, U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, rukaza ku mwanya wa 6 ku Isi.

Bimwe mu byashingiweho u Rwanda rushyirwa kuri uyu mwanya harimo kuba rwarakomeje kuba indashyikirwa mu kurwanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo, aho umubare w’abagore mu nzego zifata ibyemezo wakomeje kwiyongera, gutanga amahirwe angana ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’abagabo n’abagore.

Nkuko imibare y’iyi raporo ibigaragaza, mu bihugu 145 byakorewemo ubushakashatsi, u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku rwego rw’isi ugereranyije n’umwaka ushize kuko rwaje ku mwanya 6 ku Isi mu bihugu bihiga ibindi mu kwimakaza uburinganire, mu gihe umwaka ushize rwari ku mwanya wa 7.

Nkuko byemezwa n’abakoze iyi raporo, u Rwanda nicyo gihugu cyahize ibindi muri Afurika mu kuzamura umubare w’abagore bafite akazi, gutanga amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo mu burezi, ubuvuzi ndetse no kugira umubare uri hejuru mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu gihe ahandi muri Afurika hakigaragara ubusumbane buri ku kigero cyo hejuru mu
nzego zifata ibyemezo ndetse no mu burezi hagati y’abagore n’abagabo.

Iyi raporo igaragaza ko mu Nteko Ishinga Amategeko umubare w’abagore ungana na 64% naho abagabo bakaba 36%. Muri za Minisiteri umubare w’abagore ni 35% naho abagabo bakaba 65%. Ibi byiyongera ku kuba umubare w’abagore n’abakobwa biga iby’ikoranabuhanga wariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.

Ibindi bihugu bya Afurika biza hafi ku rwego rw’Isi harimo Namibia iza ku mwanya wa 16 ku Isi, ikaba iya kabiri muri Afurika naho Afurika y’Epfo ni iya 17 ku Isi ikaza no ku mwanya wa Gatatu muri Afurika.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Ibihugu biza ku myanya y’imbere harimo Burundi iri ku mwanya wa 23, Kenya ku mwanya wa 48 na Tanzania iza ku mwanya wa 49 ku Isi.

Ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Isi mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo harimo Yemen iza ku mwanya wa 145 mu bihgu byakorewemo ubushakatsi.

U Rwanda ni cyo gihugu cya Afurika kiza mu bihugu 10 bya mbere, kiyoboye ibyo kuri uwo mugabane.

Umugabane wa Afurika kandi urimo ibihugu byaje mu bya nyuma kuri urwo rutonde ndetse n’ibyo mu Burasirazuba bwo hagati.

Tchad na Mali biri mu bihugu 10 bya nyuma kuri urwo rutonde, mu gihe ibindi nka Angola, Côte d’Ivoire, Benin na Guinea hamwe n’ibindi byo mu majyaruguru ya Afurika biza mu bihugu 20 bya nyuma ku Isi.

Si ubwa mbere u Rwanda ruje ku mwanya wa mbere muri Afrika kuko no muri raporo y’umwaka wa 2014 igaragaza ko rwari ku mwanya wa mbere rukaba urwa karindwi ku isi.

Source : weforum

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe