Iminsi ibikoresho bya maquillage(make up) bigomba kumara

Yanditswe: 29-05-2014

Ibikoresho bikoreshwa mu gukora maquillage bigira igihe bigomba gukoreshwa hanyuma bigasimbuzwa ibindi hatitawe ku kureba ko byashize. Twatoranyije bimwe mu bikunze gukoreshwa bikaba bigira igihe bigomba kumara bikoreshwa iyo byamaze gufungurwa n’ubwo itariki yanditse inyuma y’igihe bizapfira yaba itaragera.

-  rouge à lèvres cyangwa Lipstick igomba gukoreshwa hagati y’amezi 12 kugeza 18 guhera igihe ifunguriwe
-  Mascara igomba gukoreshwa hagati y’amezi 3 na 4 ifunguwe ,
-  fond de teint ya poudre cyangwa se powder foundation igomba kumara hagati y’amezi 12 na 18 ifunguwe
-  fond de teint y’amavuta liquid foundation igomba kumara hagati y’amezi 6 na 12,
-  crayon (tiro) igomba kumara hagati y’amezi 18 na 24 guhera igihe ifunguriwe
-  Vernis yemewe gukoreshwa mu gihe cy’imyaka 2 guhera igihe ifunguriwe.

Ingaruka ugira iyo urengeje icyo gihe

Mu gihe urengeje iyo minsi ushobora kugira izindi ngaruka zirimo kuribwa aho wisize ibyo bikoresho. Ikindi ni uko ziba zitagikora neza, ugasanga iyo ubyisize udasa neza nk’uko mbere wabibonaga bikiri bizima.
Mu gihe rero ugiye kugura ibyo gukoresha make up ugomba kwitonda ukareba ko bigifunze, kugirango utagura ibiri hafi kwangirika.

Sandrine.

Professional beauty Therapist tel : +250783605232

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe