Uburyo bushya umunani uzajya utangwamo
Mu mushinga w’itegeko rishya rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura uherutse kwemezwa n’inteko ishinga amategeko, bagaragazamo uburyo bushya umunani uzajya utangwamo hakaba rero hari impunduka zajemo ugereranije n’ uburyo wari usanzwe utangwamo.
Dore icyo uwo mushinga uvuga ku itangwa ry’umunani :
Uburenganzira ku itanga ry’umunani
Abana bose nta vangura hagati y’abahungu n’abakobwa, abariho n’abahagarariye abo bakomokaho bapfuye mbere y’ababyeyi babo,uretse abaciwe kubera kwitwara nabi cyangwa guhemuka, bagira uburenganzira ku munani.
Uburyo bw’imitangire y’umunani
Uburyo bw’imitangire y’umunani niho hagaragaye impinduka ku buryo bwari busanzwe, kuko muri uyu musnhinga w’itegeko bavuga ko umunani utangwa ku bushake bw’umubyeyi mu buryo bw’impano cyangwa bw’izungura. Iyo umunani watanzwe mu buryo bw’impano, abawuhawe bahita begukana ku buryo budasubirwaho uburenganzira kuri wo. Nyamara ibi ntibibuza ko habaho iseswa ritegetswe n’urukiko ku mpamvu z’ubuhemu bw’uwahawe.
Iyo umunani watanzwe mu buryo bw’izungura,umubyeyi agabanya ibintu bu buryo bushobora guseswa, nyamara irage rigatangira gukurikizwa burundu ari uko umubyeyi warikoze apfuye
Ibintu bitagabanijwe mu itanga ry’umunani
Ibintu ababyeyi batatanzeho umunani bigabanywa hakurikijwe amategeko agenga izungura nta rage ku munsi w’urupfu rw’ababyeyi.
Umwana wanze kuzungura, agumana ibintu yahaweho umunani.
Ikirego kigamije kugabanya ibyatanzwe
Umwana utarabonetse mu itangwa ry’umunani cyangwa wahawe ibintu bigaragarira bose ko ari bike ku byo yagombaga kubona ashobora gutanga ikirego kigamije kunganya ibyatanzwe niba nta bintu byasigaye yahabwaho umunani cyangwa byakuzuza umugabane we.
Ikirego kigamije kugabanya ibyatanzwe kizima mu myaka ibiri uhereye ku munsi itangwa ry’umunani ryabereyeho, cyangwa ku munsi umwana yabimenyeho, iyo afite imyaka y’ubukure, no ku munsi yaboneyeho ubukure iyo ari umwana ukiri muto
Gracieuse Uwadata