Uko wakwita kumusatsi udakura

Yanditswe: 13-11-2015

Hari ubwo umuntu aba afite umusatsi ariko ugasanga utajya ukura ngo uve aho uri,kandi ugahora ucikagurika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kutawitaho uko bikwiye kugira ngo ukure neza, ariko hari uburyo wawitaho ugakura kandi mu gihe gito.

  • 1.Iyo ushaka ko umusatsi wawe ukura,wirinda kuwudefiriza kenshi ahubwo ukajya uwusuka kandi ukibuka gusuka ibisuko binini kuko nibyo bidaca umusatsi.
  • 2. Ikindi gifasha umusatsi gukura neza nukuwumesamo,maze ukawumutsa ukoresheje cya cyuma cyagenewe kumutsa umusatsi kandi ukirinda kuwunyuzamo igisokozo utarumuka neza,kuko iyo uwumukije mu bundi buryo uracikagurika kandi gucika ni bimwe mu bituma udakura
  • 3. Niba ufite umusatsi udakura ngo uve aho uri kandi jya wirinda kujya muri saro kuwusokoresha ngo bakoreshe bya byuma bishyushye,cyane cyane kuri wa musatsi uba woroshye udafite ireme.
  • 4. Umusatsi udakura kandi ucika ukuzwa no kuwushyiramo vitamini zagenewe umusatsikandi ukazishyiramo nibura kabiri mu kwezi niba ushaka ko ukura mu gihe gito cyane.
  • 5. Ugomba kandi gusigamo amavuta yabugenewe abyibushya umusatsi, nibura buri cyumweru kandi ukirinda gusigamo amavuta ubonye yose no kumeseshamo amasabuni atari shampoo.

Ubu nibwo buryo wakoresha wita ku musatsi udakura,maze mu mezi atatu gusa ukabona impinduka kuko umusatsi uba umaze kwiyongera bigaragara.

Source ; madivas
Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe