Imirimbo ijyana n’amakanzu y’abageni n’insokozo

Yanditswe: 06-11-2015

Hari uburyo usanga umugeni yambaye imirimbo irimo amaherena,urunigi cyangwa koriye n’ ibikomo bijyanye n’imiterere y’ikanzu ndetse iyo mirimbo ikaba inajyanye n’insokozo umugeni yasokoje kandi ikaba itari myinshi haba ku maboko mu ijosi cyangwa ku matwi kandi bikagaragara neza cyane.

Umugeni ashobora kwambara ikanzu ya goruje,idafite amaboko igaragaza ibitugu,kandi akaba yasokoje imisatsi ifungiye inyuma,akambara koriye igaragara mu ijosi ijya kuba nini kandi ikaba isa n’igikomo cyo kukuboko n’amaherena mato anagana .

Hari kandi umugeni wambara ikanzu ikoze nk’isengeri,agasokoza shinyo,maze akambara urunigi ruto rw’amasaro mu ijosi n’amaherena mato afashe ku matwi nta gikomo ashyize ku maboko.

Undi mugeni kandi usanga yambaye ikanzu idafite amaboko nayo ijya kuba nk’isengeri.maze akaba yasokoje imisatsi ayirekuye,ubundi akambara amaherena manini y’ibigurudumu y’umweru asa n’ikanzu ndetse n’agakomo gato gasa n’amaherena ku kuboko kumwe.

Hari kandi umugeni usanga yambaye ikanzu ya goruje,idafite amaboko,maze akaba yafungiye imisatsi hejuru,akambara amaherena maremare anagana ku matwi n’igikomo gito ku kuboko kumwe.

Uku niko abageni bo muri iyi minsi usanga bajyanisha imirimbo n’imiterere y’amakanzu bambaye ndetse n’insokozo basokoje kandi ukabona bijyanye ndetse nta bikabyo birimo by’ imirimbo myinshi,haba ku matwi,mu ijosi no ku matwi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe