Ibintu umuntu washyingiwe atagomba kurenza atanga impano

Yanditswe: 02-11-2015

Mu mushinga w’itegeko rishya uherutse kwemezwa n’abadepite, hari aho bavuga ko uwashyingiwe afite uburenganzira bwo gutanga impano ariko bashyizeho ibyo utanga impano atagomba kurenza, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyagaragaraga cyane ku bagabo bamara gusinda bagatanga imitungo hafi ya yose bari bafite ku bw’inyungu zabo birengagije inyungu z’umuryango wose.

Umugabane w’ibishobora gutangwa

Yubahirije amategeko agenga uburyo bw’imicungire y’umutungo yahisemo, uwashyingiwe wese afite uburenganzira bwo gutanga impano, apfa kutarenza umugabane w’ibyo ashobora gutanga.

Hatitawe ku buryo bw’icungamutungo, umugabane w’ibishobora gutangwa ntushobora kurenga 1/5 cy’umutungo w’utanga iyo afite abana, 4/5 bikaba ibizungurwa bizigamirwa abana.

Nyamara iyo uzungurwa nta bana afite ariko uwo bashakanye akaba akiriho, umugabane w’ibishobora gutangwa ntushobora kurenga ½ cy’umutungo we, ikindi kikagira ibizungura bizigamirwa uwo bashakanye, agomba kugabana n’abandi bazungura hitawe ku mategeko agenga uburyo izungura ritangwa.
Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango

Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gukorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa igashyikirizwa gusa nyirayo.

Ikoreshwa ry’amategeko agenga amasezerano ku mpano zitanzwe mu rwego rw’umuryango

Amategeko arebana n’ubushobozi bwo gukorana n’undi amasezerano n’arebana n’ibisabwa kugira ngo inyandiko zigire agaciro niyo akoreshwa ku mpano zitanzwe mu rwego rw’umuryango, hubahirijwe amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashakanye.

Kwemera impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango

Mu gihe cy’ivangamutungo rusange, impano yose y’ikintu kivuye mu mutungo w’umuryago ikozwe n’umwe mu bashyingiranywe igomba kwemezwa n’undi. Ni nako bigenda mu gihe cyo kwemera impano

Byakuwe mu mushinga w’itegeko ringenga imicungire y’umutungo w’abasnhyingiranywe, impano zitanzwe ku rwego rw’umuryango n’izungura.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe