Ibyiza byo kuririmbira umwana no kumutoza kuririmba

Yanditswe: 30-10-2015

Kuririmbira umwana no kumutoza kuririmba bimugirira umumaro waba uw’ ako kanya cyangwa se mu gihe kizaza. Si ku mwana gusa kuko kuririmbira umwana binafasha umubyeyi ubikora nawe akagira byinshi yungukiramo. Dore ibyiza byo kuririmbira umwana utari uzi :

Gukuza intekerezo z’umwana : Igihe umwana ahimba amagambo yo kuririmba agahimba n’injyana aza kubiririmbamo bituma intekerezo ze zikura kandi uko umuririmbira unabimwigisha niko nawe ashaka kwihimbira ibye azajya aririmba byihariye.

Gutoza umwana gufata mu mutwe : Iyo umwana afata mu mutwe indirimbo cyangwa se n’igihe ataramenya kuvuga ukabona azi gutandukanya indirimbo muririmba, ahanini uzabimenyera ku ndirimbo uririmbira umwana ukora ibimenyetso kuko uko ugenda umuririmbira umukorera n’ibimenyetso bitandukanye kuri buri ndirimbo uzagenda ubona ko uririmba agakora ibimenyetso bijyanye n’indirimbo wanaririmba indi agahindura ibimenyetso.

Ku bana bazi kuvuga nabo bigisha gufata mu mutwe kuko burya ikintu umwana yafashe mu ndirimbo ntajya apfa kukibagirwa. Ushobora no gutangira kumwigisha kubara, kuvuga inyuguti n’ibindi mu buryo bw’indirimbo.

Kuruhuka no kunezerwa kuri wowe no ku mwana : Iyo uririmbana n’umwana bigufasha kuruhuka kandi n’umwana bikamunezeza kuko aba abona ko wamuhaye igihe cyawe ukamwitaho umwigisha kuririmba.

Ni byiza kuririmbira umwana kurusha ko wamucurangira indirimbo zaririmbwe n’abandi. Mu gihe utazi kuririmba cyangwa se ukaba utabikunda jya umusubiriramo uturirimbo twa kera bakwigishije ukiri umwana nabyo bizamugirira umumaro.

Mu gihe uzi gucuranga ushobora kumucurangira ariko ukirinda gucuranga iminota myinshi kuko amajwi atangwa n’ibyuma atari meza ku matwi y’umwana.

Mujyane gukina n’abandi bana bakina baririmba nabyo bizamufasha cyangwa se ujye umujyana mu rusengero baririmbamo niba ubishoboye uzasanga umwanya wo kuririmba ugera agatega amatwi agatangira kuzunguza umutwe n’ibindi bimenyetso bikwereka ko igihe cyo kuririmba kimunezeza.

Ni byiza rero ko ababyeyi bafata umwanya wo kuririmbira abana no kubatoza kuririmba bakiri bato kuko binazamura impano yabo hakiri kare, igihe bafite impano yo kuririmba.

Source : naitreetgrandir
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe