Imirimbo ijyana n’amakanzu ya kora

Yanditswe: 25-10-2015

Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bakunze kwambara amakanzu abafashe cyane kandi ya kora,yaba ay’amaboko magurfi cyangwa maremare rimwe na rimwe ugasanga batamenya imirimo ijyana na bene iyo myambaro,irimo amaherena n’ibikomo ariko hari imirimbo bijyana.

Burya iyo umukobwa yambaye ikanzu y’umupira imufashe cyane ikaba idafite amaboko kandi ifite udushumi nk’utw’isengeri,ayambarana n’udukomo duto nka tubiri cyangwa twinshi ku kuboko kumwe.

Iyo rero yambaye ikanzu nayo imeze nka kora imuhambiriye cyane kandi nayo idafite amaboko kandi ikaba ifunganye mu ijosi,ayambarana n’igikomo kimwe kinini ku kuboko kumwe n’ikindi bingana ku kundi kuboko,maze akambara n’amaherena maremare anagana ku matwi ariko kandi ubwo aba yafunze n’imisatsi idatwikiriye amatwi.

Ushobora kandi gusanga undi mukobwa yambaye ikanzu ya kora imufashe ariko ifite ukuboko kumwe kurekure naho ukundi guciriye ku rutugu,uyu we si ngombwa ko hari icyo ashyira ku kuboko .

Iyo wambaye ikanzu nayo ya kora irangaye mu ijosi,y’amaboko maremare agera aho ibiganza bitereye kandi nta mpamvu yo kwambara ibikomo agubwo wambara amaherena manini afashe ku matwi cyangwa ugashyiraho ibigurudumu cyangwa amaremare anagana.

Iyi niyo mirimbo idakabije yo kwambarana n’amakanzu magufi ya droite ameze nka kora,akunze kwambara n’abakobwa kandi ukabona bijyanye kuko usanga hari abatamenya ibijyanye n’iyo myambarire.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe