Jeannette Kagame asanga abakobwa batanga icyizere mu ikoranabuhanga

Yanditswe: 21-10-2015

Madamu wa prezida wa Repubulika, Jeanette kagame, yasabye abakobwa kudacika intege no kudashidikanya ku bushobozi bifitemo mu guhanga udushya ndetse anemeza ko abakobwa basigaye batanga icyizere ku rwego bagezeho haba muri Afrika ndetse no ku rwego rw’isi muri rusange.

Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabitangarije impuguke zari zitabiriye inama ku ikoranabuhanga iri kubera mu Rwanda yiswe “Transform Africa 2015”.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati : “Ntabwo nshidikanya ko u Rwanda, Afurika ndetse n’isi yose mu guhanga udushya abakobwa batanga icyizere. Bakobwa ntimugacike intege, mugire amatsiko ntimugashidikanye ku bushobozi mufite bwo kuzana impinduka.

Umufasha w’umukuru w’igihugu yavuze kandi ko muri iyi nama iteraniye I Kigali, isi yose iri kurebera hamwe uko ubusumbane mu gukoresha ikoranabuhanga ku bagabo no ku bagore bwavaho, maze umukobwa na we akagira uburenganzira ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kimwe na musaza we.

Yagize ati “Turihano kugira ngo dushakire umuti ubusumbane bw’ibitsina mu ikoranabuhanga mu gihe gito gishoboka, biratanga ikizere kuba SDGs zarateganyije intego zigamije kurangiza ihezwa ry’abagore n’abakobwa…

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ‘webfoundation’ mu bice by’icyaro mu mijyi inyuranye nka Kampala, Nairobi n’ibindi bihugu bigera kuri birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara , bugaragaza ko abagore bakoresha ikoranabuhanga ari bacye cyane.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 50% byabo batagera kuri internet nk’uko bigenda ku bagabo.

Mu bagore babajijwe, 37% gusa nibo bagaragaje ko bakoresha ikoranabuhanga, mu gihe abagabo ari 59%. Umunani ku icumi by’abakoresha internet n’ubundi usanga ngo bayikoresha bajya kuri Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga naho 25% bakayikoresha bashaka akazi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe