Ibyo umubyeyi ashinzwe n’igihe yamburwa ububasha bwa kibyeyi

Yanditswe: 19-10-2015

Ububasha bwa kibyeyi bugizwe cyane cyane n’uburenganzira bwo kumenya umwana, kumucungira umutungo no kwikenuza ibiwukomokaho bikurikije amategeko. Gusa bishoboka ko hari igihe umubyeyi ananirwa kubahiriza ibyo ashinzwe akamburwa ububasha bwa kibyeyi.

Ibyerekeye uburenganzira bwo kumenya umwana

Uburenganzira bwo kumenya umwana butegeka ababyeyi kumutunga no kumurera bakurikije uko bariho n’umutungo wabo.

Ababyeyi batewe intimba n’imyifatire mibi y’umwana wabo bashobora kuregera urukiko ibikorwa bye bigayitse, rwasanga bikwiye rugategeka kumushyira mu kigo ngororamuco mu gihe kiva ku kwezi kikagera ku mezi cumi n’abiri.

Ibyerekeye gucunga umutungo

Mu gihe cyose abashyingiranwe bakiriho, se w’umwana niwe umuhagararira mu bikorwa bimuhuza n’abandi bantu kandi ni nawe umucungira ibintu bye bwite, iyo bidashobotse, ibyo bikorwa na nyina w’umwana.

Ucunga umutungo w’umwana niwe ubazwa uwo mutungo n’ibiwukomokaho, byaba ari ibyo afitiye uburenganzira bwo kwikenuza, byaba ari n’ibyo atabufitiye.

Gutanga, kugurisha cyangwa kugwatiriza ibintu by’umwana ku buryo bigabanura umutungo we, ntibishobora gukorwa nta ruhusa rw’urukiko.

Uburenganzira bw’ababyeyi bwo gucungira umwana umutungo burangira iyo :

• ahawe undi muntu umurera ;
• akuze ;
• yemerewe ubukure ;
• ababyeyi banyazwe n’urukiko ububasha bwa kibyeyi.

Ibyerekeye kwikenuza umutungo

Ababyeyi bemerewe n’amategeko kwikenuza ibikomoka ku mutungo w’umwana kandi bafite uburenganzira bwo kubikoresha uko bashaka.

Inshingano zijyana n’ubwo burenganzira bwo kwikenuza ibikomoka ku mutungo w’umwana ni izi :

• Inshingano za buri muntu ufite uburenganzira bwo kwikenuza ibikomoka ku mutungo w’undi ;
• Kugaburira, gukenura no kurera umwana ;
• Kuriha inyungu z’ibigomba kwishyurwa byose ;
• Kwishyura imyenda yose yafashwe bamuvuza n’ibyatanzwe mu ihambwa rye.

Uburenganzira bwo kwikenuza ibikomoka ku mutungo w’umwana ntibwemererwa se cyangwa nyina w’umwana watsinzwe n’urubanza rw’ubutane keretse iyo yashinzwe kumenya uwo mwana.

Ababyeyi ntibafite uburenganzira bwo kwikenuza ku bikomoka ku mutungo umwana yihahiye cyangwa ku bintu yahawe cyangwa yarazwe ariko bakaba baramubujije ko ababyeyi babyikenuza. Muri icyo gihe, umwana agomba kugira icyo afashisha ababyeyi ku bigomba kumutunga.

Ibyerekeye kwamburwa ububasha bwa kibyeyi

Bisabwe n’umuntu wese ubifitemo inyungu cyangwa n’Ubushinjacyaha, urukiko rushobora kubuza by’agateganyo cyangwa se burundu se cyangwa nyina w’umwana ububasha bwa kibyeyi ku mwana we cyane cyane muri ibi bihe bikurikira :

• Iyo se cyangwa nyina w’umwana akoresheje nabi ububasha bwe bwa kibyeyi cyangwa akagirira umwana imico mibi irenze urugero ;
igihe se cyangwa nyina yiyandaritse ku buryo bugaragara cyangwa ntacyo agishoboye, ibyo bikerekana ko adakwiye ububasha bwa kibyeyi.

Byanditswe hifashishijwe Itegeko nº 42/1988. Interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’amategeko mbonezamubano, Igazeti ya Leta, 1989

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe