Impamvu zituma abakobwa batubakira iwabo nyuma yo kurangiza amashuri

Yanditswe: 18-10-2015

Rimwe na rimwe usanga ababyeyi cyane cyane abo mu cyaro bavuma abakobwa babo ngo biga amashuri babarihira ,bamara kurangiza ntibagire igikorwa kigaragara bakorera iwabo, nko kububakira amazu mashya nk’uko abahungu benshi babikora ,nyamara abakobwa bavuga ko bataba banze kugira icyo bakora ahubwo bagira imbogamizi nyinshi.

Abo twaganiriye babibona batya :

Mary ni umwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali ku mpamvu z’akazi nyuma yo kurangiza kaminuza,umwaka ushize avuga ko ababyeyi badakwiye kurenganya umukobwa ngo ntiyabubakiye cyangwa ngo abakorere igikorwa gihambaye.

Yagize ati :"ntabwo umukobwa yajya mu byo kubakira iwabo nyuma yo kwiga kuko ajya kurangiza amashuri akuze akeneye kujya kubaka urwe,kandi nta nubwo arangiza ngo ahite abona akazi nibura ngo agire icyo akora mbere yo gushaka umugabo.Ubwo rero ategereje kuzubakira iwabo byamuviramo kugumirwa."

Uwitwa Suzan nawe yunga mu rya mugenzi we,akavuga ko aho kugira ngo umukobwa yubakire iwabo,ahubwo yazishakira ibirongoranwa atiriwe arushya ababyeyi kandi baramurihiye amashuri kuko icyo nacyo kiba ari igikorwa gikomeye.

Suzan yongeraho ati :"jyewe numva ababyeyi batagomba kubigiraho ikibazo cyane ngo umukobwa ntacyo yakoze kuko arangiza akuze kandi nabo ntibakwishimira kubakirwa ariko ngo umwana wabo ahere ku ishyiga.

Kutubakira ababyeyi rero biterwa nuko uba ubona nubijyamo nyuma yo kubona akazi uzarinda ugumirwa kuko akenshi umuntu abona akazi nibura nyuma y’umwaka cyangwa ibiri arangije,nabwo agize amahirwe,hakaba nubwo ukabura burundu wakwibonera umugabo ugahita ujya mu rwawe ntacyo ukoreye iwanyu.’’

Julienne nawe ati :"Ikibitera ahanini ni ukubura ubushobozi kuko umuntu abufite yagira icyo akora n’iyo nzu yayubaka,ariko bujya kuza nawe ukuze kuburyo utarindira ibyo kubakira iwanyu,ahubwo ushaka uko uzafatanya n’uwo muzabana mukikorera ubukwe ntacyo usabye ababyeyi,ubundi bikaba birangiye kuko ntacyo wakora warageze iwawe.Naho umuhungu we nta kibazo cyo kurengerana aba afite aho aboneye ubushobozi yakubakira iwabo agakora n’ibindi bikorwa ntiyazabura umugore.

Birumvikana ko ikibazo cyo kutagira ubushobozi ku bakobwa bakirangiza amashuri ari cyo gituma ntacyo bakorera iwabo kigaragara kuko babubona bitinze nabo bageze igihe cyo kujya kubaka izabo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe