Ibisuko by’amarasita magufi by’amabara bigezweho

Yanditswe: 18-10-2015

Hari ibisuko bimaze iminsi bigezweho cyane ku bakobwa bazi kugendana n’ibigezweho,ibyo bisuko bikaba ari amarasita magufi agera munsi y’amatwi kandi akaba ari inyabutatu,ndetse afite amabara atandukanye,maze uwisukisha agahitamo iryo ashaka.

Hari ibisuko biba ari bigufi kandi ari inyabutatu kandi bikaba biringaniye atari binini cyane kandi atari na dutoya,maze bikaba bijya gusa n’imvi z’umusatsi.

Hari kandi ibindi bisuko nabyo biba bimeze nk’ibi byo hejuru ariko byo bikaba bifite ibara rya shokola kuburyo ugira ngo ni ntentire ya shokola yashyizemo

Hari kandi ibisuko biba ari inyabutatu nabyo ari bigufi kandi bifite ibara ry’umukara

Ubundi nanone hari usukisha ibisuko nabyo bimeze nk’ibi byose twavuze haruguru ariko bikaba bisa na kaki nabyo wakeka ko birimo tentire.

Usanga kandi hari umukobwa usuka ibi bisuko ariko akavanga amabara,agakoresha ibisa n’imvi ndetse n’iby’umukara byose by’inyabutatu kandi bigufi

Ibi nibyo bisuko by’amarasita y’inyabutatu magufi kandi abyibushye usangana,abakobwa bazi kugendana n’ibigezweho bakunda gusuka,bakoresha amabara bashaka.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe