Impamvu abakoresha b’abagore aribo beza kurusha ab’abagabo

Yanditswe: 14-10-2015

Mu bushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore bagenda bahinduka abakoresha beza kurusha abagabo uko igihe kigenda gisimburana. Muri ubwo bushakashatsi hari impamvu zatanzwe zagaragaje ko abagore baba ari abakoresha beza kurusha abagabo.

Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi cyitwa Gallup cyabajije itsinda ry’abantu, bababaza niba bahitamo gukoreshwa n’umugore cyangwa se umugabo mu gihe baba babonye akandi kazi. Mu bantu 11,434 babajijwe 33% gusa nibo bahisemo ko bakoreshwa n’abagabo. Iki kigo cyemeza ko n’ubwo abagore bayobora ibigo bakiri bake ngo hari icyahindutse ku buryo abakozi bishimiraga abakoresha b’abagore.
Dore zimwe mu mpamvu zatanzwe zerekana ko abagore ari abakoresha beza kurusha abagabo :

Abakoresha b’abagore bitangira akazi kurusha abagabo : ubu bushakashatsi bwakozwe mur 2012 bwagaragaje ko abakoresha b’abagore baba bita ku kazi kandi bagakunze kurusha abagabo. Imibare yagaragaje ko abagore baba bakunze akazi bagera kuri 41% naho abagabo bo bakaba 35%.

Gushishikariza abakozi bakoresha gukunda umurimo : muri ubwo bushakatsi abafite abakoresha b’abagore bikubye hafi 1.26 abafite abakoresha b’abagabo mu kuvuga ko umukoresha wabo abashishikariza gukunda umurimo no gutera imbere mu kazi. Mbese ngo usanga abagore bashishikajwe n’iterambere ry’abakozi bakoresha.

Kubagira inama zibafasha gukora akazi neza : Muri ubu bushakashatsi kandi ngo basanze abafite abakoresha b’abagore bikubye hafi 1.29 abafite abakoresha b’abagabo mu kwemeza ko byibura muri buri mezi atandatu umukoresha wabo afata igihe cyo kubagira inama mu kazi.

Abakoresha b’abagore bazi gushimira uwakoze neza kurusha ab’ababagabo : abafite abakoresha b’abagore b’abashimira iyo bakoze neza bikubye 1,17 abafite abakoresha b’abagabo. Gukunda gushima kurusha kugaya no kubona ibitagenda gusa biri mu muco w’abagore utuma baba abakoresha beza

Mu myanzuro yatanzwe n’iki kigo cyitwa Gallup cyakoze ubu buskakashatsi bavuze ko ibigo bidakwiye gutinya gshyiraho abayobozi bakuru b’abagore kuko bigaragara ko aribo bavamo abakoresha beza kurusha n’abagenzi babo b’abagabo

Source : businessinsider.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe