Imyenda yambarwaho urunigi

Yanditswe: 11-10-2015

Muri iyi minsi kwambara urunigi mu ijosi ku bakobwa n’abadamu bigezweho cyane ariko akenshi usanga inigi bambara ziba zitandukanye kandi zikambarwa bitewe n’imiterere y’umwenda uko ukoze mu ijosi ku buryo badapfa gushyiraho urunigi babonye rwose.

Hari umukobwa cyangwa umudamu usanga yambaye urunigi rw’amasaro aringaniye maze akarwambara ku mwenda wa goruje ugaragaza ibitugu byose.

Hari ubwo kandi usanga undi yambaye urunigi rufite amasaro ajya kuba manini igice gitoya k’imbere,maze inyuma akaba ari matoya kandi zikaba ari inigi ebyiri zifatanye maze akarwambara ku mwenda ugaragaza mu ijosi.

Iyo wambaye kandi umwenda urangaza ibitugu wambara urunigi runini rufatanye n’izindi nyinshi maze zigakora umuzenguruko w’urunigi uzenguruka ijosi ryose, kandi zikaba zifite amasaro atari manini cyane.

Abandi usanga bambara urunigi rukozemo inigi ebyiri z’amasaro ajya kuba manini,maze bakarwambara ku mwenda usa n’ufunganye mu ijosi.

Usanga kandi abandi bambara urunigi rugaragara nk’ururimo inigi nyinshi ariko zikaba zifite ijosi rinini,maze bakazambara ku myenda ifite ijosi rikoze nka v.

Uku niko usanga abagore n’abakobwa bakunda kwambara inigi zitandukanye zifite uburyo zikoze zaba inini cyangwa ntoya kandi bakagira imyenda bazambaraho ukabona bijyanye,bitewe n’uko iyo myenda ikoze mu ijosi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe