Ibisuko biryamye bya shinyo bigezweho

Yanditswe: 03-10-2015

Uko iminsi ishira usanga abakobwa n’abadamu bagenda bahinduraranya moderi z’ibisuko umunsi ku wundi,ariko ibikunda guhindagurika ni ibisuko biba biryamye ku mutwe ari nayo mpamvu ubu noneho hadutse ibisuko gusuka shinyo zihariye kandi ibyo bisuko bikaba aribyo bigaragara nk’ibigezweho muri iyi minsi.

Hari ibisuko bya shinyo biba biryamue ku mutwe ariko bikaba bitandukanye cyane kuburyo hagati y’igisuko n’ikindi hasigaramo umwanya kuburyo wabibara,maze bakabifungirira ahaana hejuru,ubundi bagateraho plante ndende ya human hair igera mu mugongo

Hari kandi ibindi bisuko nabyo biryamye ku mutwe nabyo ubona ko bigiye bitandukanye,maze shinyo bakayifungira ahagana hejuru kandi bakayiboha kuburyo iba imeze nk’ipfundo rinini baboheyeho.

Ibindi bisuko ni ibiryamye ku mtwe ariko bikaba ari byinshi kandi bisa n’ibibyibushye buhoro,ariko bikaba bisutse kuburyo aho gitangirira haba ari hato kigagenda cyiyongera kugera ahafungiye shonyo kandi iyo shinyi ikaba ifungiye inyuma ariko akagana hasi ku irerezo ry’ibisuko hakaba habukiye.

Abandi kandi usanga basuka ibisuko biryamye ku mutwe ariko bikoze nka zigzag kandi bitegeranye cyane maze shinyo yabyo bakayifungira ahagana hejuru,maze ibisuko bisaguka kuri shinyo bakabibukira cyane,kuburyo biba birundanyije kandi ari bigufi bitarenga ku mutwe ko bibe binagana.

Ibi nibyo bisuko bya shinyo bigaragara ko bigezweho,ushobora gusuka muri iyi minsi ukagaragara neza,dore ko usanga abakobwa benshi n’abagore aribyo baharaye gusuka.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe