Uko wakuraho Iminkanyari ukoresheje igi

Yanditswe: 21-05-2014

Umweru w’igi ni ikiribwa gikungahaye mu gukomeza umubiri cyangwa se (proteine) kizwiho kuba gikoreshwa mu kurwanya iminkanyari.

Ibikenerwa :

1. Igi
2. 1cl yamavuta y’ubuto
3. Igice cy’indimu

Ibikoresho :

1. Icupa
2. umutozo

Uko wabigenza :

1. Mena igi ribisi utandukanye umweru w’igi n’umuhondo waryo
2. Umuhondo wushyire ku ruhande(ntuwujugunye ushobora kuwukoresha mubindi uributegure)
3. Kubita umweru kuburyo uhinduka
4. Ongeramo amavuta y’ubuto hamwe n’umutobe w’indimu
5. Bivange
6. Ubishyire mw’isura wirinda kugeza aho amaso azengurukiye
7. Birekereho iminota 30
8. Bikureho mw’isura yawe ukoresheje amazi akonje
9. Ihanagure na essui main isa neza
10. Ibyo nibyo gukora rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru

Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara muri « Sparkle Nails » kuri 0783605232

Sandrine U. Rurangirwa
Beauty therapist
Tel : 0783605232

photo : internet

NB : birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho turabashiye ku nama nziza mutugiriye mu kubungabunga
    uruhu rwacu,mwatubwira aho mukorera kugiranga uwaba abakeneye
    ashobore kubagana
    Murakoze

    • Murakoze gusura Agasaro.com, dukoreraku gisiment nka agasaro.com ariko niba ushaka by’umwihariko ibijyanye n’iyi article wahamagara Sandrine wayanditse kuri tel ziri kuri iyi nkuru. Murakoze

  • mwakoze cyane ku nama zamyu !
    Ikibazo wabikoresha ute byombi icyarimwe gukuraho iminkanyari no guha itoto uruhu kuburyo butabangamye kuko byose bikenewe wabivanga ntakibazo ?

    • Murakoze gusura agasaro.com,uburyo bwo gukoresha ibyo bikoresho,mwahamagara Sandrine kuri numero zigaragara aho iyi nkuru irangirira akabasobanurira neza birambuye uburyo mwabikoreshamo.Ibisobanuro bihagije muzabihabwa,murakoze.Muzakomeze gusura agasaro.com kuri byinshi mwifuza kumenya bitandukanye.

  • Murakoze kuri conseils zose muduha ari kubyerekeye ubwiza bw’umubiri, imisatsi ,nokuri recettes zogutera ibifungurwa. Nange ariko nashakaga kubagezaho ibi tu bishobora gufasha ababasoma. Bicarbonate abantu benshi bayikoresha kuvura ikirungurira, cyangwa se iyo batameze keza munda, ariko nibake baziko bashobora kuyikoresha kubindi, ko keza isafuriya yashiririje, four yanduye cyane, lavabo, toilette , nibindi. Irafasha kweza amenyo, ucanze n’umuti w’amenyo, rimwe mucyumweru. Irakoreshwa no gukuraho odeur mbi mukwaha, mugitondo umaze gufata douche, ushyira mukiganza duke cyane nutuzi Duke cyane noneho ugasiga mumaha, umunsi wose nta odeurs mbi ugira.Aho gukoresha za deodorants zitera ama cancers, bicarbonate irahendutse kandi ni naturel. Nahubutaha.

  • Turabashimira cyane inama zanyu muduha ziradufasha cyane twe nk’abadamu kwiyitaho no kwita ku miryango yacu mukomereze aho rwose.

  • murakoze ,, noneho mwazadufasha mukatubwira uburyo umuntu yakoresha NGO akureho ubwoya kumatako namaguru

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe