Menya imitako yo gutegura hanze y’inzu cyangwa mu busitani bw’urugo rwawe

Yanditswe: 19-09-2015

Hari uburyo bwihariye bwo gutegura no gushyira imitako itandukanye mu rugo hanze y’inzu,haba mu mbuga aho abantu binjirira cyangwa ku nkutaz’inzu ukoresheje idabo ngufi,ibyatsi cyangwa ibiti biteye amabengeza kubireba biri mu rugo.

Ubusanzwe abantu benshi bakunze gukoresha amavase ateyemo indabo ngufi,maze bakayatereka mu mpande z’inzira abantu banyuramo binjira mu nzu kuburyo uje wese abona iyo mitako y’indabo.

Abandi usanga barakoze ubusitani mu rugo ku buryo imbuga iba iteyemo ibyatsi bya pasiparumu,maze hagati bagateramio ibiti by’imikindo.

Hari kandi abahitamo gukoresha amavase arimo ibiti bikura bizamuka cyane bitagira amashami manini,nk’imigano cyangwa n’ibindi nkabyo,maze ayo mavase bakayatereka ku nkuta z’inzu bakayazengurutsaho.

Hari kandi aho usanga urugo rwose mu mbuga hateyemo ibyatsi bya pasiparumu,maze inzira abantu banyuramo binjira mu nzu ikaba isashemo amabuye,kandi uruzitiro ry’urugo rukaba rwubakishije ibiti bimeze nk’indabo bisanzwe byubakishwa urugo maze bigahora biconze neza kandi biringaniye.

Uku niko abantu benshi bakunda gutaka mu ngo zabo,hanze y’inzu kandi ugasanga bigaragara neza cyane ndetse bidakabije.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe